Kidumu yateguje Abanyarwanda umuhuro muri ‘Rwanda Konnect Gala’
Yanditswe: Wednesday 20, Dec 2017
Kidumu Kibido Kibuganizo, Umuhanzi w’Umurundi umaze kugira mu Rwanda nko mu rugo kuva yahakandagira bwa mbere mu 1999, , ari mu bahanzi bakomeye bazaririmba mu gitaramo giteganyijwe kuba kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 ukuboza 2017 aho yamaze guteguza Abanyarwanda bazakitabira kuzahagera bakenyeye bakomeje.
Kidumu azwi mu ndirimbo izizwi na benshi mu Rwanda nka ‘Mapenzi’, ‘Amosozi y’Urukundo’, ‘Intimba y’Urukundo’, ‘Birakaze’.
Iki gitaramo kizabera i gikondo ahasanzwe habera (…)
Kidumu Kibido Kibuganizo, Umuhanzi w’Umurundi umaze kugira mu Rwanda nko mu rugo kuva yahakandagira bwa mbere mu 1999, , ari mu bahanzi bakomeye bazaririmba mu gitaramo giteganyijwe kuba kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 ukuboza 2017 aho yamaze guteguza Abanyarwanda bazakitabira kuzahagera bakenyeye bakomeje.
Kidumu azwi mu ndirimbo izizwi na benshi mu Rwanda nka ‘Mapenzi’, ‘Amosozi y’Urukundo’, ‘Intimba y’Urukundo’, ‘Birakaze’.
Iki gitaramo kizabera i gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha ( Gikondo Expo Ground).Abazitabira bazataramirwa na Kidumu, umunyarwandakazi Cecile Kayirebwa n’Inganzo ngari.
Abinyujije kuri Twitter ye, Kidumu yemeje ko azaba ari muri iki gitaramo kandi ko azakora ibishoboka agashimisha abakunze n’abagikunda muzika ye.Yashishikarije kandi abanyarwanda n’abandi bose kuzitabira iki gitaramo ahazumvikana muzika y’umwimerere (Live).
Ku mpapuro n’amashusho byamamaza iki gitaramo bagaragaza ko kwinjira ari amafaranga ibihumbi 10,000Rwf mu myanya isanzwe.Mu myanya y’icyubahiro biteganyijwe ko umuntu azatanga ibihumbi 20,000 Rwf.Ni mu gihe ameza y’abantu umunani bazishyura ibihumbi magana abiri 200 000 Rwf.
Mu intego y’iki gitaramo, ikubiye mu cyiswe umuhuro w’Abanyarwanda baba mu gihugu n’abo muri Diaspora binyuze mu gitaramo “Rwanda Konnect Gala”.
Kidum agurutse mu Rwanda nyuma yo kuririmbira mu gitaramo cya Jazz Junction yakoreye muri Kigali Serena Hotel mu ijoro ryo kuwa 30 Kamena 2017 mu gihe Kayirebwa yaherukaga muri Kigali Marriott Hoteli kuya 2 Mata 2017.
Igitaramo cya Rwanda Konnect Gala
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *