skol

Kiliziya Gatolika yemeje ko Mariya atafashije Yezu gukiza abantu

Yanditswe: Tuesday 04, Nov 2025

featured-image

Ubuyobozi Bukuru bwa Kiliziya Gatolika ku Isi bukorera i Vatican, kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2025 bwakebuye abakirisitu bizera ko Bikira Mariya yafashije Yezu gukiza abari mu Isi.

Iteka ryemejwe n’Umushumba Mukuru wa Kiliziya, Papa Leo XIV, rivuga ko Yezu ashobora kuba yarigiye ku magambo y’ubwenge ya nyina, Mariya, ariko ko ibyo bidasobanuye ko yamufashije gukiza abantu bari bagiye kurimbuka.

Iri teka rigira riti “Ntibyaba bikwiye gukoresha ijambo ‘uwafashije gukiza’…Iri jambo ryateza urujijo no kudahuriza ku kuri kw’abizera b’abakirisitu.”

Iri teka rishobora guteza impaka ndende mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika barenga miliyari 1,4 kuko bamwe mu bashumba bemezaga ko Mariya yagize uruhare mu gukiza abantu.

Hashize igihe kinini abahanga muri Kiliziya Gatolika n’abandi bakirisitu muri rusange bajya impaka ku ngingo yo kuba “Mariya, Nyina w’Imana” yarafashije Yezu gukiza abantu.

Papa Yohani Pawulo II wayoboye Kiliziya Gatolika kuva mu 1978 kugeza mu 2005 we yabanje kwemeza ko Mariya yafashije Yezu gukiza abantu, ariko byageze mu myaka ya 1990 ntiyongera kubivuga kubera ko Vatican yari yatangiye kubishidikanyaho.

Papa Francis wayoboye Kiliziya Gatolika kuva mu 2013 kugeza muri Mata 2025, mu 2019 we yagaragaje ko kwemeza ko Mariya yafashije Yezu gukiza Isi ari “ubusazi” kuko Mariya atigeze agira ubwo bushake.

Icyo Kiliziya Gatolika yemera nk’uko iteka ryasohotse uyu munsi ribyemeza, ni uko Mariya yabaye ihuriro ry’Imana n’ikiremwamuntu, kubera ko yabyaye Yezu, agafungurira abantu amarembo y’agakiza.

Kiliziya Gatolika yasobanuye ko Mariya yabaye ihuriro ry’Imana n’ikiremwamuntu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa