Kim Kardashian ashobora kubura impamyabumenyi kubera gukoresha ChatGPT
Yanditswe: Wednesday 05, Nov 2025
Umuhanzi w’imideli wanamamaye mu biganiro bya ‘reality TV shows’, Kim Kardashian, yemeye ko ashobora kuzatsindwa ibizamini byo kuba umunyamategeko w’umwuga kubera kwishingikiriza ChatGPT.
Kim Kardashian wasoje amasomo ye yo mu ishuri ry’amategeko muri Gicurasi 2025, yabivuze mu kiganiro “Lie Detector Test” cya Vanity Fair, aho yari kumwe na mugenzi we Teyana Taylor bakinanye muri filime ‘All’s Fair’ ya Ryan Murphy.
Taylor Teyana yari abajije uyu mugore niba ajya yifashisha ChatGPT ashaka ubujyana mu by’ubuzima busanzwe cyangwa ubw’urukundo. Kardashian yahise asubiza mugenzi we ko ajya yifashisha iri koranabuhanga rya AI ashaka inama zijyanye n’ibyamategeko ariko rikamutenguha.
Ati: “Iyo nshaka kumenya igisubizo cy’ikibazo, mfata ifoto yacyo nkayishyira muri ChatGPT, ariko yanteye gutsindwa ibizamini…buri gihe. Hanyuma nkababara, nkayibwira nabi.”
Teyana yahise abaza uyu mugore ati: “None ni inshuti y’umwanzi?”, undi mu gusubiza ati “Yego! Ndetse yaragarukaga ikambwira iti ‘ibi ni ukukwigisha ko ugomba kwiyizera ubwawe’. Wari usanzwe uzi ibisubizo’.”
Yakomeje ati: “Bakwiriye gukora neza kuko ndi kubishingikirizaho mu buryo bufatika nshaka ko bamfasha. Noneho yarangiza yananiwe kumpa igisubizo, igatangira kunyigisha amasomo y’ubuzima ndetse ikamera nk’umujyanama wanjye, imbwira impamvu ngomba kwiyizera njye ubwanjye nyuma yo kumpa ibisubizo bipfuye.’’
Yakomeje avuga ko ibi bimubangamira ariko bikanamufasha gutera urwenya. Ati: “Byabaye nk’umuco. Buri gihe mfata ‘screenshot’ nkabishyira mu itsinda ryanjye kuri WhatsApp, nkababaza nti ‘mwatekereza ko iyi robot iri kumvugisha gutya?’. Ibi ni ubusazi rwose.”
Nyuma y’iki kiganiro umuyobozi w’ikizamini cya Lie Detector Test yasanze, Kim Kardashian atavuga ibinyoma ku bijyanye n’uko yakoresheje ChatGPT.
Nk’uko TMZ ibivuga, ikizamini cyo kuba umunyamategeko muri California Kim Kardashian aheruka gukora kigizwe n’ibibazo bitanu by’inyandiko bikorwa mu isaha imwe, ikizamini kimwe cy’iminota 90 cyo kwerekana ubushobozi ndetse n’ibibazo 200 by’amahitamo menshi (multiple-choice).
Kim Kardashian yari aherutse gutangaza ko mu byumweru bike ari bwo amanota y’ikizamini cya California Bar Exam azaba yasohotse, aho yagaragaje ko yizeye ko azaba abaye umunyamategeko ubifitiye uburenganzira bwuzuye.
Uyu mugore amaze imyaka irenga itandatu yiga amategeko, aho buri cyumweru yafataga nibura amasaha 18 yo kwiga, nyamara afite gahunda nyinshi zikomeye mu buzima bwe bwa buri munsi zirimo no kurera abana bane afitanye na Kanye West.
Muri Gicurasi 2025, yizihije ko yarangije amasomo mu birori byabereye mu rugo iwe ari kumwe n’umuryango we.
Mu 2021, Kim Kardashian yatsinze ikizamini cya mbere kizwi nka ‘baby bar’. Muri Nyakanga 2025, yakoze ikizamini cya nyuma cya akaba ari na cyo kizatuma aba umunyamategeko wemewe.
Naramuka agitsinze, azahita abona uburenganzira bwo gukora akazi k’ubwunganizi mu mategeko ku mugaragaro, ibintu bizaba ari intambwe ikomeye muri gahunda ye yo gukomeza guharanira ubutabera bw’abo afata nk’abakorerwa akarengane.
Kim Kardashian ashobora kubura impamyabumenyi kubera kwishingikiriza ChatGPT cyane
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *