Kim Kardashian yagiye icyo atangaza kuri Kenya West ukomeje gukora ibiteye isoni[AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 31, Aug 2023

Kim Kardashian yagiye icyo atangaza k’uwahoze ari umugabo we Kenya West ukomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga we n’umukunzi we mushya asobanura ko bimuteye n’ipfunwe no kuzabisobanurira abana babyaranye.
Imyambarire n’amafoto y’umuherwe akaba n’umunyamideli Kanye West n’umukunzi we mushya Bianca Censori , ikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga zo ku Isi hose.
Kim Kardashian wahoze ari umugore we, yahishuye ko atishimiye na mba imyitwarire ya Kanye West ndetse ko bimutera isoni kubona amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Hollywood Reporter, aho yabajijwe uko yabifashe abonye amafoto ya Kanye West n’umugore we agaragaza ibyo bakoreraga mu bwato. Kim Kardashian yasubije ati ’’Ntabwo biriya ari ibintu byantunguye gusa ahubwo byanteye isoni. Nubwo Kanye twatandukanye ariko turacyari umuryango, ibyo akora twese bitugiraho ingaruka’’.
Uyu munyamideli atewe isoni n’imyitwarire ya Kanye West n’umugore we
Kim Kardashian ufitanye abana bane (4) na Kanye West, yakomoje ku kuba imyitwarire ye inagera ku bana babo. Yagize ati: ’Ese mwibuka ko abana bacu bazi gukoresha imbuga nkoranyambaga bakabona ibyo Se akora? Ikintu kinkomereye cyane ni uburyo mbasobanurira biriya. Tugihana gatanya byarangoye kubibasobanurira none ubu ndikubura uko mbasobanurira imyitwarire ya Se’’.
Kim Kardashian yavuze ko bimugora kubisobanurira abana babo babyaranye
Imwe mu myitwarire Kim Kardashian yakomojeho ya Kanye West imutera isoni harimo nko kuba amaze iminsi agenda mu nzira nta nkweto yambaye, gufotorwa akora ibiteye isoni n’umugore we Bianca Censori ndetse n’andi mafoto agaragaza ipantalo ye yamanutse akambara ubusa inyuma.
Ibi byose ngo nibyo biri gutera isoni Kim Kardashian akabura n’uko abisobanurira abana yabyaranye na Kanye West mu gihe cy’imyaka 6 babanye.
Kanye West yafotowe ipantalo yamanutse ntamwenda w’imbere yambaye
Kanye West n’umugore we Bianca Censori bavugishije benshi kubera ibyo bakoreye mu bwato
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *