Kim Kardashian yajyanye mu nkiko uwahoze ari umukunzi we
Yanditswe: Thursday 02, Oct 2025
Kim Kardashian w’imyaka 44 na nyina, Kris Jenner w’imyaka 69, bajyanye mu nkiko Ray J, wahoze ari umukunzi wa Kim, bamushinja kubaharabika no kubasebya nyuma y’uko atangaje ko umuryango wabo uri gukorwaho iperereza na Leta ya Amerika.
Daily Mail yatangaje ko Kim Kardashian wamenyekanye cyane mu 2007 ubwo hasohokaga amashusho ye ari mu mabanga yo mu buriri na Ray J w’imyaka 44, hamwe na nyina Kris Jenner bagiye mu nkiko bavuga ko uyu mugabo “yamaze imyaka irenga 20 akora ubukangurambaga bwo kubahohotera no kubaharabika.”
Ibi birego byaje nyuma y’uko Ray J yatunguranye ashyira hanze ko ari gukorana n’inzego z’ubushinjacyaha za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kubaka ikirego cy’icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kizwi nka Racketeer Influenced and Corrupt Organizations Act (RICO), gifitanye isano na Kardashian na Jenner.
Mu kiganiro yasohoye kuri internet, Ray J yavuze amagambo akomeye ashinja Kim Kardashian na nyina iki cyaha. Yagize ati: “Icyo kirego cya RICO ngiye gushyira kuri Kris na Kim kizaba gikomeye cyane. Nzajya mvugwa buri munsi mu binyamakuru. Uwaba akiri inshuti ya Kim amubwire hakiri kare, ko inzego za Leta zigiye kuza, kandi nta kintu nabikoraho.”
Yagereranyije ibyo avuga ku muryango wa Kardashian n’urubanza rwa Sean ‘Diddy’ Combs, avuga ko urwo rubanza ruzaba “rukomeye kurusha ibya Diddy.”
Urubanza rwashyikirijwe inkiko ku wa Gatatu tariki ya 01 Ukwakira 2025, ruvuga ko Ray J “yananiwe kwakira ko umubano we na Kardashian warangiye imyaka irenga 20 ishize, maze agahitamo gukomeza kwifashisha amazina y’abo mu muryango w’uyu mugore kugira ngo yigarurire itangazamakuru no kungukira ku mbaraga z’ubwamamare bwabo.”
Abunganira Kardashian na Jenner bavuga ko amagambo ya Ray J ari ibinyoma bidafite gihamya, ko nta perereza na rimwe riri gukorwa ku muryango wabo, nta rwego na rumwe rwa Leta rwatangije dosiye ishingiye ku cyaha cya RICO kandi nta gihamya na kimwe cyemeza ibyo ashinja Kardashian na Jenner.
Bagize bati: “Ray J yatangaje ibi nk’aho ari ukuri iperereza rya Leta riri gukorwa, atari ibitekerezo bye cyangwa amarangamutima. Kuba yarabitangaje nta gihamya afite, ni ukwerekana kudaha agaciro ukuri no gushaka kwangiza izina ry’abaregera urukiko.”
Umwunganizi mu by’amategeko wa Kardashian na Jenner, Alex Spiro, yabwiye Daily Mail ko Kris Jenner na Kim Kardashian batari barigeze bajya mu nkiko bashinja umuntu kubaharabika ariko bafashe uyu mwanzuro kubera uburemere bw’icyaha Ray J ashinjwa.
Ray J na Kardashian bahoze bakundana kuva mu 2002 ubwo Kim yari avuye mu mubano we wa mbere na Damon Thomas, kugeza mu 2007 ubwo amashusho yabo bari gusambana yasakaraga ku isi hose.
Nyuma yaho, Kim Kardashian yarashatse, atandukana n’abagabo benshi harimo Kris Humphries (2011–2013) ndetse na Kanye West (2014–2022). Afite abana bane yabyaranye na Kanye West aribo North, Saint, Chicago na Psalm.
Kim Kardashian yajyanye mu nkiko Ray J bakundanye
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *