skol

Kim Kardashian yashinje Kanye West kuba intandaro y’ibibazo byo mu mutwe yagize

Yanditswe: Friday 24, Oct 2025

featured-image

Umuhanzi w’Imideli w’Umunyamerikakazi Kim Kardashian yatangaje amakuru atangaje yerekeye uburwayi yari aherutse kugira, aho yavuze ko yaburwaye bitewe n’igitutu gikabije yakuye ku byabaye hagati ye n’uwahoze ari umugabo we, Kanye West.

Ibi yabigarutseho mu gice cya mbere cya ‘The Kardashians Season 7’ cyatambutse kuri Hulu, aho mu gace kagaragaza ibyitezwe muri iyi ’season’ humvikana Kim abwira mukuru we Kourtney Kardashian kuri telefone ati“Basanzemo akantu gato ko kubyimba imitsi yo mu bwonko.”

Kourtney yahise atangara, ashyira ukuboko ku mutima, amubaza uko ameze. Kim yamusobanuriye ko abaganga bamubwiye ko ubwo burwayi bwaturutse ku gitutu gikabije.

Kim yavuze ko igitutu yagitewe ahanini n’ibibazo yagize mu mubano we na Kanye West. Aba bombi bakoze ubukwe mu 2014, ariko baza gutandukana mu 2021, bafitanye abana bane.

Ati: “Numvaga mfite ‘stress’ nyinshi cyane kuko nagombaga kurinda abana banjye. Abantu bakuru bashobora kwihanganira imikino, ariko abana bakeneye kurindwa. Bazakura babimenye, bazabona ibyo byose. Akazi kanjye nk’umubyeyi ni ukureba ko mu gihe ibintu bimeze nabi, abana banjye barinzwe.”

Kim kandi yanavuze ko indwara ye y’uruhu izwi nka psoriasis, yari imaze igihe yarayikize kuva yatandukana na Kanye, yongeye kugaruka vuba aha. Ati: “Nari maze igihe ntarwara ‘psoriasis’ kuva natandukana na we, ariko yongeye kugaruka. Numvaga ngomba kurushaho kwirinda no kurengera ibyo ntunze.”

Mu bindi yavuze, Kim yagarutse ku buryo yari afite indwara yitwa ‘Stockholm syndrome’, itera umuntu gukunda cyangwa akumva afitiye impuhwe zidasanzwe umuntu wamufashe nabi.

Ati“Numvaga mfite nka Stockholm syndrome, aho numvaga mbabaye kubera we [Kanye West], kandi nshaka kumurengera no kumufasha buri gihe.”

Nyuma y’uko batandukanye mu 2021, bombi bagiye mu nkiko zitandukanye kugeza batandukanye burundu mu Ugushyingo 2022.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Alex Cooper kuri podcast ye “Call Her Daddy,” Kim yavuze ko yabonye ibimenyetso by’uko urukundo rwabo ruri mu kaga ariko agakomeza kugerageza kuba hafi ya Kanye, ubwo yari atangiye kugira ibibazo byo mu mutwe.

Ati: “Iyo umuntu atangiye kugira ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, wifuza kumuba hafi no kumufasha, ariko bigenda bigorana cyane gukomeza kubana mu rukundo ruri mu buzima butameze neza. Iyo ufite abana, birushaho kugora kuba wakwihutira kugenda.”

Kim yavuze ko Kanye amaze amezi menshi adahamagara abana babo, kandi ko ari we ubareberera ku gihe cyose.

Ku rundi ruhande, Kanye West yakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga anenga Kim, ndetse muri Werurwe 2025, yamushinje kwiharira kugenzura abana babo b’abirabura.

Kim Kardashian yashinje Kanye West kuba intandaro y’ibibazo byo mu mutwe yagize

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa