Kim Kardashian yashyize umucyo ku cyatumye atandukana na Kanye West
Yanditswe: Thursday 16, Oct 2025
Kim Kardashian yavuze ko kubura umutekano mu bijyanye n’amarangamutima no mu mikoro ari byo byamuhatirije gusaba gatanya na Kanye West, nyuma y’imyaka umunani bari bamaze bashyingiranywe.
Yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse ku wa 15 Ukwakira 2025 mu gice gishya cya “Call Her Daddy” cyayobowe na Alex Cooper, aho yabajije Kim Kardashian ikintu cyabaye “cya nyuma cyo kutihanganirwa” mu mubano we na Kanye West, yemeza ko “hari ubwo wabaga urimo inkeke.”
Uyu mugore ati: “Hari ibintu byinshi ntagombaga kwemera. Sinashoboraga kwihanganira kumva umuntu avuga nabi abana banjye, nyogokuru cyangwa ba masenge. Iyo umuntu afite imyumvire imeze ityo, ntibikwiye ko dukomezanya.”
Yongeyeho ko Kanye West yakunze gushyira hanze amakuru yihariye y’ubuzima bwabo, harimo n’igihe yavuze ko bari bagiye gutekereza ku gukuramo inda ubwo Kardashian yatwite North, umukobwa wabo mukuru.
Uyu mugore yakomeje asobanura ko kimwe mu byatumye afata icyemezo cyo gutandukana na Kanye West ari uko atari agifite umutekano mu by’amarangamutima no mu bukungu.
Yatanze urugero rw’igihe mu rugo bari bafite imodoka eshanu za Lamborghini, ariko mu gihe gito Kanye West yari afite ibibazo byo mu mutwe bikomeye, zikabura kuko yari yazihaye inshuti ze.
Kardashian ati: “Ntuba uzi icyo ugiye kubona mu gitondo, kandi ni ibintu bitera kutagira amahoro. Kubura ituze no kudatekana byari ikibazo gikomeye.”
Kim Kardashian na Kanye West bafitanye abana bane barimo umukobwa mukuru bise North ufite imyaka 12, umuhungu witwa Saint ufite imyaka icyenda, umukobwa witwa Chicago ufite imyaka irindwi, n’umuhungu witwa Psalm ufite imyaka itandatu.
Kim Kardashian na Kanye West batandukanye byemewe n’amategeko mu 2022, nubwo Kim yatangiye gusaba gatanya muri Gashyantare 2021.
Kim Kardashian yashyize hanze impamvu nyamukuru zatumye atandukana na Kanye West
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *