skol

Kim Kardashian yibutse Se umaze imyaka 22 yitabye Imana

Yanditswe: Wednesday 01, Oct 2025

featured-image

Umunyamideli akaba n’icyamamare muri Amerika, Kim Kardashian, yongeye kwibuka se Robert Kardashian Sr. nyuma y’imyaka 22 amaze yitabye Imana, mu butumwa bwuzuye amarangamutima yanyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ku wa Kabiri, tariki ya 30 Nzeri 2025, Kim abinyujije kuri Instagram yasangije abamukurikira ifoto yahinduwe imugaragaza ameze nk’uri mu muhango wo gusoza amasomo yambaye umwambaro w’ishuri, ahagaze iruhande rwa se Robert Kardashian Sr. asa n’uwishimye cyane.

Mu butumwa bukurikira iyo foto, Kim yagize ati: “Turagushimira ko ukomeje kurinda umuryango aho uri mu ijuru. Siniyumvisha ko nari mfite imyaka 22 ubwo watabarukaga, none imyaka 22 irashize ugiye mu ijuru. Nizeye ko wishimiye ibyo twagezeho twese.”

Robert Kardashian Sr. wari uzwi cyane nk’umunyamategeko wamenyekanye mu rubanza rwa O.J. Simpson mu 1995. Yitabye Imana ku ya 30 Nzeri 2003, nyuma y’amezi abiri gusa amenye ko arwaye kanseri y’umuhogo. Yari afite imyaka 59.

Robert yashakanye na Kris Houghton (ubu uzwi nka Kris Jenner) mu 1978, babyarana abana bane ari bo Kourtney (1979), Kim (1980), Khloé (1984) na Rob Jr. (1987). Nyuma y’imyaka 13 babana, batandukanye mu 1991.

Kim yakomeje agira ati: “Nakumenye igihe kingana n’icyo umaze utabarutse. Turagukunda cyane, papa, kandi turagukumbura birenze uko amagambo yashobora kubisobanura.”

Kuri uwo munsi w’urwibutso, umuvandimwe we Khloé Kardashian na we yifatanyije n’abandi mu kumwibuka. Abinyujije kuri Instagram, yashyizeho amashusho yari yarasangije bwa mbere mu 2024, ashyiraho ubutumwa bugira buti: “Uzahorana umwanya mu mutima wanjye. Isabukuru nziza papa. Ndagukunda, kandi ndagushimira kuri byose — buri rwibutso, buri somo, buri byishimo n’urukundo rwinshi waduhaye.”

Uyu munsi wongeye kugaragaza uburyo urukundo n’ishema Robert Kardashian yasigiye umuryango we rukiri imbaraga zifatika mu buzima bw’abana be n’abamukundaga, ndetse no mu mateka y’imyidagaduro muri Amerika.

Robert Kardashian Sr. amaze imyaka 22 atabarutse

Abagize umuryango we bavuga ko batazigera na rimwe bibagirwa umurage yabasigiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa