skol
fortebet

King James arasaba imbabazi abafana be

Yanditswe: Monday 26, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuhanzi King James arasaba imbabazi abitabiriye igitaramo cyo kumurika Alubumu urukundo kubw’ amakosa yakozwe n’umushyushyarugamba (MC).
Phil Peter wari umushyushyarugamba yabwiye abari muri iki gitaramo ko hari “after party” kandi ntayateganijwe.
Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2016, aho umuhanzi King James yamurikaga alubumu ye ya gatanu yise “Urukundo”
King James yavuze ko nta after party yigeze ateganya nyuma y’igitaramo, ngo ni amakosa yakozwe na MC, ati “ Ubundi (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi King James arasaba imbabazi abitabiriye igitaramo cyo kumurika Alubumu urukundo kubw’ amakosa yakozwe n’umushyushyarugamba (MC).

Phil Peter wari umushyushyarugamba yabwiye abari muri iki gitaramo ko hari “after party” kandi ntayateganijwe.

Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2016, aho umuhanzi King James yamurikaga alubumu ye ya gatanu yise “Urukundo”

King James yavuze ko nta after party yigeze ateganya nyuma y’igitaramo, ngo ni amakosa yakozwe na MC, ati “ Ubundi nta after party nari nateganyije, habayemo ikibazo cyo gutanga amakuru, MC aribeshya arabivuga, mu by’ukuri iyo bibaye ni njye byose biba biri ku mutwe, ndasaba imbabazi abitabiriye igitaramo kubera ako kabazo kabayemo nta wundi mutima mubi”

Uretse ikibazo cyo kuvuga ko hari after party kandi nta yo, ikindi uyu muhanzi asabira imbabazi ni uburyo igitaramo cyatangiye gikerewe kuko byari biteganijwe ko gitangira sa cyenda z’amanywa ariko kikaba cyatangiye mu masa mbili z’ijoro.

King James avuga ko ibi byatewe n’uburyo ibyuma byabatengushye, aho jenereta bari kwifashisha zahiye, ati “ Ikindi nsabira imbabazi ni akabazo twahuye na ko ibyuma bikadutenguha bigatuma dutangira dukerewe”

Abitabiriye iki gitaramo bari bafashe King James nk’umubeshyi

Bamwe mu bitabiriye igitaramo cyo kumurika Alubumu ya King James yise urukundo cyabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu i Rubavu binubiye cyane uku kubwirwa ko hari after party kandi idahari.

Umulisa Vava yabwiye Izubarirashe ati “ Birambabaje kubona ninjira muri aka kabari gahenze nzi ko James ari buze gukomerezamo igitaramo none bikaba birangiye ataje, ubu nishyuye ibihumbi byanye bigera kuri bitanu kuko numvaga ko ibirori bikomeje, ntabwo yagakwiye kutubeshya iyo abona ataribuze yakaturetse tukitahira”.

Na ho Yvan Muhirwa amwunganira agira ati “ Biriya badukoreye ni ubwesikoro, wagira ngo bapanze n’aka kabari kugira ngo kabone abakiriya , biriya bitumye benshi bamutakariza icyizere”.


Abafana bari benshi muri iki gitaramo cyabaye mu ijoro ribanziriza Noheri (Ifoto/Muhire D)

King James avuga ko igitaramo cyagenze neza kuko abantu babashije kwitabira nk’uko yari yabiteganyije, ngo icyamushimishije ni uburyo yasangaga indirimbo ze abafana bazizi ku buryo bamufashaga kuziririmba.

Twashatse kumenya impamvu yateye umushyushyarugamba Phil Peter kuvuga ko hari after party kandi nta yo ntitwabasha kumubona.

Iki gitaramo cyo kumurika alubumu urukundo kikaba cyarimo abahanzi b’abanyarwanda batandukanye, gusa bagaragarijwe ibyishimo bidasanzwe n’Abanyarubavu, harimo Rider, Bruce Melody na Christopher.

Src: izubarirashe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa