Umuhanzi ukomeye wo mu Burundi, Kirikou Akili, uri mu bagezweho muri iki gihe, yagaragaje ko mu minsi iri imbere azasesekara mu Rwanda mu rugendo rwo kumenyekanisha indirimbo ye nshya “Aha Nihe?”, iri mu zikomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki hirya no hino ku Isi.
Uyu musore wavukiye mu Burundi, nubwo amaze igihe gito mu muziki, yahise yigarurira imitima y’abakunzi b’injyana zigezweho. Indirimbo “Aha Nihe?” imaze iminsi iri mu zikunzwe cyane ku mbuga zicurangira umuziki ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu bayikoresha mu mashusho ya TikTok na Reels, bigatuma ikomeza gukundwa n’urubyiruko.
Kirikou Akili yemeje ko mu ngendo ze azasura Rwanda, Uganda na Tanzania, aho ateganya gukora ibitaramo no gusura ibitangazamakuru mu bikorwa byo kumenyekanisha iyi ndirimbo.
Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, Coach Gael, washinze Kigali Universe na 1:55 AM Label, yanditse ati: “Turagukumbuye.” Kirikou Akili yasubije muri make agira ati: “My Boss”, anarenzaho ibendera ry’u Rwanda na emoji zigaragaza ko agiye kugaruka i Kigali.
Ibi byemeza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya mbere azasura muri uru rugendo, kandi birashoboka ko azahurira n’abahanzi bo mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye, ndetse hari amahirwe ko azakora igitaramo kizaherekeza uru rugendo rwe.
Indirimbo “Aha Nihe?” yahinduye byinshi ku rugendo rwa Kirikou Akili. Yakozwe mu buryo bugezweho, ibyatumye imenyekana vuba mu karere kose. Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru ryo mu Burundi, Kirikou yavuze ko yayishyizemo imbaraga zidasanzwe, ariko atari yiteze ko yakwakirwa n’abakunzi b’umuziki ku rwego ruri hejuru gutya.
Kirikou Akili ni umwe mu bahanzi bakiri bato bamaze kugaragaza impano idasanzwe mu Burundi. Yatangiye kwigaragaza mu njyana zihuriza hamwe Afrobeat, Dancehall na Amapiano, kandi indirimbo ze zagiye zitangira kumenyekana mu Burundi mbere yo gukundwa n’abakunzi b’umuziki mu Rwanda no muri Uganda.
Uyu muhanzi akunze gushyira imbere indirimbo zishimisha urubyiruko kandi zifite injyana zumvikana neza mu matwi y’urubyiniro, bigatuma aba umwe mu bahanzi bagezweho muri Burundi muri iki gihe.
Uru rugendo rwo kumenyekanisha “Aha Nihe?” mu karere ruzaba nk’undi mwanya wo gushimangira izina rye mu muziki w’Afurika y’Iburasirazuba, ndetse abakunzi be, barimo n’abanyarwanda, bamaze kugaragaza ko biteguye kumwakira.
Kirikou Akili agiye kongera gusura u Rwanda
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *