skol
fortebet

Kitoko agarutse mu Rwanda mu bikorwa by’amatora

Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka igera kuri ine; Musabwa Bibarwa Patrick wamamaye nka Kitoko aragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2017.
Kitoko aherutse gushyira hanze Indirimbo “Pole Pole” ikaba imwe muri nyinshi yakoreye mu Mujyi wa Kampala ubwo aheruka kujyayo kuharangiriza umushinga wa Album ya Kane yise ‘Pole Pole’. Iyi album igizwe n’indirimbo eshanu zirimo ‘Pole Pole’, ‘Amadayimoni’, ‘Biragoye’, ‘Ni nde’ na ‘Hatuwezi kurudi’.
Ni umwe mu bahanzi bubashywe mu muziki w’injyana (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka igera kuri ine; Musabwa Bibarwa Patrick wamamaye nka Kitoko aragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2017.

Kitoko aherutse gushyira hanze Indirimbo “Pole Pole” ikaba imwe muri nyinshi yakoreye mu Mujyi wa Kampala ubwo aheruka kujyayo kuharangiriza umushinga wa Album ya Kane yise ‘Pole Pole’. Iyi album igizwe n’indirimbo eshanu zirimo ‘Pole Pole’, ‘Amadayimoni’, ‘Biragoye’, ‘Ni nde’ na ‘Hatuwezi kurudi’.

Ni umwe mu bahanzi bubashywe mu muziki w’injyana ya Afrobeat mu Rwanda.Kitoko yari amaze igihe kinini aba mu Bwongereza, yagiyeyo avuga ko ajyanwe n’amasomo aho yize ibirebana na Politiki muri Kaminuza.

Amakuru aravuga ko agera mu Rwanda ku kibuga cy’Indege cya Kigali saa tatu n’igice z’ijoro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2017.

Ngo impamvu nyamukuru izanye Kitoko mu Rwanda n’ibikorwa byo kwiyamamaza azaririmbamo mu matora ya Perezida.

Mu matora ya Perezida aheruka kuba mu 2010, Kitoko yari umwe mu bahanzi baherekezaga Paul Kagame aho yafatanyaga n’abarimo Tom Close, Tuyisenge, Senderi, King James n’abandi.

Kitoko yaherukaga mu Rwanda mu myaka ine ishize

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa