skol

Kitoko agiye kugaruka gutura mu Rwanda

Yanditswe: Friday 17, Oct 2025

featured-image

Umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umwe mu bahanzi b’amazina akomeye mu muziki nyarwanda, Kitoko Bibarwa uzwi cyane nka Kitoko, yatangaje ko agiye kugaruka gutura mu Rwanda nyuma y’imyaka 12 yari amaze abarizwa mu Mujyi wa Londres, mu Bwongereza.

Ubwo yaganiraga na InyaRwanda, Kitoko yavuze ko mu ntangiriro z’Ugushyingo 2025 azaba ari i Kigali, aho agiye gutangira ubuzima bushya mu gihugu cye cy’amavuko. Yabarizwaga mu Bwongereza kuva mu 2013.

Yagize ati: “Ni byo rwose, nyuma y’imyaka 12 ngiye kugaruka gutura mu Rwanda. Namaze gukatisha itike y’indege, igisigaye ni uko umunsi ugera nkagaruka iwacu.”

Kitoko yavuze ko n’ubwo azajya asubira mu Bwongereza igihe yatumiwe mu bikorwa by’akazi cyangwa iby’umuziki, icyemezo yafashe ubu ari uko agiye gutura burundu mu Rwanda. Ati: “Nzajya njyayo igihe bibaye ngombwa, ariko ubu nahisemo kuba mu Rwanda.”

Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 15 akora umuziki wubatse izina rye ku ndirimbo zakunzwe nka ‘Rurabo’, ‘In Love’, ‘Uri Imana’ n’izindi, avuga ko igihe yari amaze i Londres cyamufashije mu iterambere ry’ubuzima bwe n’ubw’ubumenyi.

Mu myaka 12 yamaze mu Bwongereza, Kitoko yibanze ku kwiga no gukomeza umuziki, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri South Bank University, mu bijyanye na Political Science (Politike). Nyuma, atangira no kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) muri London Metropolitan University, mu bijyanye na Peace, Conflict and Diplomacy.

Yaherukaga i Kigali mu 2017, mu bikorwa byo kwamamaza Umukuru w’Igihugu, yisunze indirimbo ye ‘Thank you Kagame’.

Kitoko agiye kugaruka gutura mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa