skol
fortebet

Kizito Mihigo yakomoje ku ndirimbo agiye kuririmba ubwo yavuye muri gereza

Yanditswe: Sunday 16, Sep 2018

Sponsored Ad

Umuhanzi Kizito Mihigo wari umaze imyaka irenga ine afungiye ibyaha birimo icyo gushaka kugirira nabi umukuru w’ igihugu nyuma yo kuva muri gereza yavuze ko agiye gukomeza ubuhanzi ndetse anakomoza ku nsanganyamatsiko azongera muzo asanzwe aririmba.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu ku mbugankoranyambaga zitandukanye inkuru yavuzwe cyane ni irekurwa rya Kizito Mihigo na Ingabire Victoire Umuhoza bahawe imbabazi na Perezida Kagame. Aba bombi baganira n’ itangazamakuru bashimiye Perezida Kagame wabahaye imbabazi.

Kizito Mihigo yavuze ko agiye gukomeza gahunda yo guharanira amahoro n’ ubwiyunge abinyujije muri foundation Kizito Mihigo pour la Paix. Ingabire Victoire we yanze kugira icyo avuga kubijyanye n’ uko agiye gukora politiki nyuma yo kurekurwa.
Kizito Mihigo yabwiye abanyamakuru ko atareka ubuhanzi kuko ari impano Imana yamuhaye avuga ko ubunararibonye akuye muri gereza bwamuhaye insanganyamatsiko nshya zo kuririmbaho.

Ati “Gereza ni igororero ni ahantu umuntu yiga indangagaciro zo kwicisha bugufi , umuntu akitoza indangagaciro zo gusaba imbabazi. Murabizi ko najyaga ndirimba kubabarira ariko ubu noneho nzaririmba no gusaba imbabazi”

Umuhanzi Kizito Mihigo azwi mu ndirimbo zitandukanye z’ icyunamo n’ indirimbo zihimbaza Imana zirimo n’ izakoreshwaga muri Kiliziya gatolika. Izi ndirimbo zose ubu ntabwo zigikoreshwa haba muri kiliziya no mu bitangazamakuru n’ ahandi hose hakoreshwa indirimbo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa