skol

Kizz Daniel yahakanye amakuru y’uko konti ze zafunzwe n’urukiko

Yanditswe: Friday 26, Sep 2025

featured-image

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Nigeria, Oluwatobiloba Daniel Anidugbe, uzwi cyane ku izina rya Kizz Daniel, yahakanye amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko urukiko rwafunze konti ze bwite n’iz’ubucuruzi bwe kubera amakimbirane y’amasezerano.

Iyi nkuru yari imaze gukwirakwira ivuga ko Kizz Daniel yategetswe kwishyura indishyi za miliyoni zisaga 200 z’amayero (€200,000) kubera kutitabira igitaramo kandi yari yarahawe amadolari $50,000 nk’imbanzirizamasezerano. Byavugwaga kandi ko urukiko rwari rwategetse ko konti ze ziri muri Access Bank zifungwa.

Ariko ku wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, ubuyobozi bureberera inyungu zs Kizz Daniel bwasohoye itangazo busobanura ko ibyo byose ari ibihuha byashyizwe ahagaragara mu rwego rwo gusebya izina ry’umuhanzi. Bati: “Kizz Daniel nta rubanza afitanye n’urukiko kandi nta konti ze na z’ubucuruzi bwe zigeze zifungwa. Turasaba abafana, abafatanyabikorwa n’abaturage bose kwirengagiza iyi nkuru mpimbano.”

Itsinda rimufasha ryemeje ko rizafata ingamba z’amategeko ku bantu bose bari inyuma y’iyi nkuru, rinashimangira ko Kizz Daniel akomeje gushyira imbaraga mu muziki we n’ibitaramo biteganyijwe, aho kwita ku bihuha.

Ubuyobozi bwe bwanibukije ko atari ubwa mbere uyu muhanzi avuzweho amakuru atari yo, ariko ngo ibyo ntibizigera bimuca intege mu rugendo rwe rwo kugeza ku bafana indirimbo ziri ku rwego rwo hejuru.

Banibukije kandi uko mu mwaka wa 2022 abategura igitaramo Afrobeats Meets Berlin bakoresheje izina rya Kizz Daniel, amashusho n’amafoto ye ndetse n’ay’abandi bahanzi kugira ngo bagurishe amatike no kongera igikundiro cy’igitaramo, nyamara icyo gitaramo bikarangira kitabaye. Bongeraho ko Kizz Daniel yari yiteguye kuririmba, ariko abategura bakananirwa kuzuza inshingano zabo.

Kizz Daniel yahakanye ibyo gufungwa kwa konti ze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa