Kizz Daniel yisobanuye ku gitaramo cyamuteranyije n’abafana i Paris
Yanditswe: Wednesday 12, Nov 2025
Umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria, Kizz Daniel, yasohoye itangazo risobanura impamvu atigeze agaragara ku rubyiniro rw’igitaramo cye cyari kubera i Paris mu Bufaransa, cyasize abafana benshi bafite uburakari no kumwijundika ku mbuga nkoranyambaga.
Ni igitaramo cyari giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu, aho byari biteganyijwe ko kizatangira saa moya z’umugoroba (7:00 PM) kikageza saa yine (11:00 PM).
Ariko ibintu byaje guhinduka, kuko Kizz Daniel atigeze agaragara ku rubyiniro, bituma abakunzi b’umuziki bari baje kumureba batangira kurakara, bamwe barasezera, abandi batangira gutongana n’abategura igitaramo.
Amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwuka mubi mu bakunzi b’uyu muhanzi, bamwe bamusaba gusobanura impamvu yatinze cyangwa atigeze ahagaragara.
Nyuma yo guceceka igihe gito, Kizz Daniel yaje gutobora avuga ko nta ruhare na ruto yagize mu byabaye, ahubwo ashinja abategura igitaramo kuba ari bo bateje akaduruvayo.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram Story, Kizz Daniel yagize ati: “Mbere na mbere, ibi si ikosa ryanjye. Amashusho yose murabona ni ibivuye mu makimbirane hagati ya Wakala, Olamide Baron, n’umuyobozi w’igitaramo i Paris. Nari namaze kwishyurwa neza kugirango nzaririmbe i Paris binyuze kuri Olamide Baron, ariko we yaje kugurisha igitaramo ku wundi muntu. Uwo mugabo na we avugwaho kuba yararenze ku masezerano yo kudatanga amafaranga yasabwaga.”
Yongeyeho ko yatangiye kwitegura iki gitaramo kuva saa kumi n’ebyizi za mu gitondo (6:00 AM), ategereje indege yagombaga guhaguruka saa sita n’igice z’amanywa (12:25 PM), ariko ibyo byose bikaza gusubikwa kubera amakimbirane hagati y’abategura igitaramo.
Ati: “Nari ndi kumwe na mukuru wanjye Adesope muri hoteli. Olamide Baron yadusubijeho indege kugira ngo abanze abone amafaranga ye, ibintu ntari nziho na gato. Byaje kurangira ikibazo gikemutse, ariko twari twamaze gutakaza umwanya w’indege. Indi ndege yakurikiyeho yaje guhaguruka saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (5:25 PM), bityo tugerayo dutinze.”
Abari bashinzwe gutegura iki gitaramo bo bavuze ko Kizz Daniel yagaragaje imyitwarire idahwitse nk’umuhanzi, bavuga ko yatinze kugera ku rubyiniro nta busobanuro buhagije atanze, ibintu byateye umujinya mu bafana bari bamutegereje kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00 PM).
Nyamara, uyu muhanzi we avuga ko ibibazo byose byakomotse ku kutumvikana kw’abategura igitaramo hagati yabo ubwabo, kandi ko atigeze anabona amakuru ku byarimo.
Kizz Daniel, uzwi mu ndirimbo zakunzwe nka Buga, Cough (Odo) na Twe Twe, yavuze ko yumva neza akababaro k’abafana b’i Paris, ariko anabasaba kumva ko ibyo byose bitabaye ku mpamvu ze.
Ati: “Nari niteguye gukora igitaramo cyiza, ariko byanze kubera amakimbirane y’abategura igitaramo. Ubu ndateganya kugaruka mu Bufaransa vuba kugira ngo mfashe abafana banjye uburyohe bari bategereje.”
Nyuma y’ibi byabaye, uyu muhanzi yahise atangaza ko yitegura igitaramo gikomeye kizabera i Lagos muri Ukuboza, aho yizeza abafana ko ibyo byabaye i Paris bizamubera isomo rikomeye.
Ibi byabaye i Paris byongeye kugaragaza imbogamizi z’itangwaho ry’ibitaramo ku rwego mpuzamahanga, aho abahanzi, abashinzwe kubatwara mu ngendo n’abategura ibitaramo bakunze kutumvikana ku by’amasezerano n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Nubwo igitaramo cy’i Paris cyarangiye mu kavuyo, Kizz Daniel yavuze ko agiye gukorana n’itsinda rishya rishinzwe gahunda ze z’ibitaramo mpuzamahanga, kugira ngo ibibazo nk’ibi bitazongera kuba
Kizz Daniel yagombaga gutaramira mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, tariki ya 9 Ugushyingo 2025

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *