skol
fortebet

Knowless na Meddy batahiye amara masa muri African Entertainment Awards USA

Yanditswe: Monday 27, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku nshuro ya karindwi ibihembo bya African Entertainment Awards USA 2021 bitangwa , abahanzi babiri Meddy , Butera Knowless bari bahagarariye u Rwanda babuze amahirwe batahira amara masa.

Sponsored Ad

bi bihembo byatanzwe kuri uyu wa 26 Ukuboza 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga. Byayobowe na Nancy Isime wo muri Nigeria n’Umunyarwenya w’Umunya-Tanzania Idris Sultan.

Abahanzi batandukanye muri Afurika y’Iburasirazuba bari bahatanye mu byiciro by’ibi bihembo biri mu bikomeye bihabwa ab’indashyikirwa mu myidagaduro cyane mu muziki.

Indirimbo ya Meddy yahimbiye umugore we Mimi Mehfira yise ‘Queen of Sheba’ yari ihatanye mu cyiciro cy’indirimbo nziza y’umwaka.

Yari ihatanye n’izindi z’abandi nka “Kua Buaru” y’itsinda rya Calema, “It Ain’t Me (Amapiano Remix) ya DJ Abux na SoulKing, “Number One ya Rayvanny, “Bounce” ya Rema, “Ke Star (Remix)” ya Focalistic, “Somebody’s Son” ya Tiwa Savage na Brandy, “Waah!” ya Diamond Platnumz na Koffi , “Peru” ya Fireboy DML na “Essence ya Wizkid na Tems.

Muri iki cyiciro indirimbo yabaye iya mbere ni ‘Essence’ ya Wizkid na Tems.

Butera Knowless yari ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzikazi wo muri Afurika y’Iburasirazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mwiza.

Aha yari ahatanye na Sherine wo mu Misiri, Tanasha Donna na Nadia Mukami bo muri Kenya, Latifa wo muri Tunisia, Spice Diana wo muri Uganda, Nandy na Zuchu zo muri Tanzania na Sho Madjozi na Zahara bo muri Afurika y’Epfo. Muri iki cyiciro Umunya-Uganda, Spice Diana ni we wegukanye igihembo.

Abandi begukanye ibihembo muri AEAUSA barimo Diamond Platnumz wabaye umuhanzi w’umwaka, Don Jazzzy wabaye uvuga rikijyana w’umwaka, Patoranking wabaye umuhanzi uririmba Dancehall mwiza w’umwaka n’abandi.

Ibihembo bya African Entertainment Awards USA bitangwa ku bahanzi bo muri Afurika bakoze neza kurusha abandi n’abari mu ruhando rw’imyidagaduro, hakarebwa ibyiciro bitandukanye no hanze ya Afurika.

Imwe mu ntego abategura ibi bihembo bafite ni uguteza imbere umuziki wa Afurika ukarushaho kumenyekana ku Isi no kuzamura impano z’abahanzi bo kuri uyu mugabane. Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 2015.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa