skol
fortebet

Knowless ntahuza na Sheebah wavuze ko yanze ko bakorana indirimbo

Yanditswe: Saturday 30, Sep 2017

Sponsored Ad

Ingabire Butera Jean d’Arc wiyeguriye muzika nka Knowless yahakanye ko yanze gukorana indirimbo na Sheebah Karungi ahubwo ko bishoboka ko we atigeze abimenyeshwa bisa naho Sheebah afite undi muntu yabinyujije.
Ni mu kiganiro Knowless yahaye KT Radio kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2017, aho yabajijwe ibabazo bitandukanye birimo no kuba yaranze gukorana indirimbo na Sheebah Karungi.
Yavuze ko atanze gukorana na Sheebah uri mu bahanzi bakomeye muri Uganda ahubwo atigeze (...)

Sponsored Ad

Ingabire Butera Jean d’Arc wiyeguriye muzika nka Knowless yahakanye ko yanze gukorana indirimbo na Sheebah Karungi ahubwo ko bishoboka ko we atigeze abimenyeshwa bisa naho Sheebah afite undi muntu yabinyujije.

Ni mu kiganiro Knowless yahaye KT Radio kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2017, aho yabajijwe ibabazo bitandukanye birimo no kuba yaranze gukorana indirimbo na Sheebah Karungi.

Yavuze ko atanze gukorana na Sheebah uri mu bahanzi bakomeye muri Uganda ahubwo atigeze abimenyeshwa,avuga ko atakora ikosa ryo kwirengiza mugenzi we kandi bose baharanira iterambere rya muzika.

Yagize ati “yo makuru uko mwayumvise niko nanjye nayumvise ni nako mpamya neza ko n’abandi dukorana bayumvise y’uko yasabye ko dukorana ntibishoboke, mpamya ko rero niba yarabisabye byaba byaraheze mu nzira ntibitugereho kuko twaratunguwe tukimara kubyumva kandi ntitwigeze tuvugana na rimwe.”

Abajijwe uwo Sheebah ashobora kuba yaramutumye, yavuze ko nawe atamuzi ahubwo ko abicyeka.

Ibi abitangaje nyuma y’uko Sheebah Karungi abajijwe n’umunyamakuru wa KFM uko yagiye yagiye azamuka mu muziki n’ukuntu yagiye yangirwa na bamwe mu bahanzi bakomeye kuba yakorana nabo indirimbo mu buryo bwo gukomeza kumufasha kumumenyekanisha.

Ati”Natangiye gukora umuziki njyenyine mu buryo bw’umwuga nko mu myaka ibiri ishize n’imisago, nafashe udufaranga duke nari mfite nifuza mfata bisi njya mu bihugu bitandukanye byo muri afurika y’Iburasirazuba nifuza ko nagira abahanzi bamwe nkorana nabo bo muri Kenya no mu Rwanda , rero Knowless yari umwe muribo ndetse n’undi musore ntibuka neza. Ku mpamvu zimwe nanjye ntazi nagiye nsubizwa hasi nangirwa nabo bahanzi gukorana nabo.”

Uyu muhanzikazi ukomeye muri Uganda wanabaye igihe kinini mu mujyi wa Kigali yavuze ko yigeze kwangirwa n’abahanzi benshi ndetse anahishura ko atari Knowless wenyine gusa yemeza ko atarenganya buri wese wagiye umwangira ko bakorana indirimbo kuko hari inzira Imana iba yaragiye igenera buri wese ikamugeza kucyo agenewe.

Yunzemo ati” Aba bahanzi bose bagiye banderega ntibanyereke ko banze gukorana nanjye gusa nabahamagara bakagenda kuri telefoni bansubiza ngo bazamvugisha ejo kugeza igihe naboneye ko ndi guta inyuma ya Huye, no muri Uganda aho mvuka nagiye ngerageza gusaba abahanzi bakomeye kuba nakorana nabo igihe nari nkiri muto mu muziki izina ryanjye rikiri hasi ntaramenyekana gusa bakagenda banyangira. Nyuma naje kumenya ko impamvu ari uko Imana yashakaga kunzamura yo ubwayo ntawundi ubigizemo uruhare, ndetse bamwe bari kuza bansaba ko nakorana nabo.

Sheebah yari mu Rwanda ku wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2017 aho yitabiriye igitaramo cyiswe The Runtown Experience Kigali yahuriyemo n’umunya-Nigeria uri guca ibintu muri iyi minsi ‘Runtown’ .Iki gitaramo cyabereye i Remera muri Parikingi ya Sitade Amahoro.

Sheebah wahoze abyina indirimbo z’abandi bahanzi kuri ubu n’umwe mu bahanzi bakomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa