skol
fortebet

Knowless yakuye izina kuri Beyonce, akurana inzozi zo kubyina no kuririmba nkawe

Yanditswe: Wednesday 06, Sep 2017

Sponsored Ad

Knowless Butera washakanye na Ishimwe Clement avuga ko yibonamo cyane Beyonce Knowless umugore wa Jay.z, uyu muhanzikazi ngo yakuranye inzo zo kubyina nka we ndetse no gutera intambwe mu kirenge cye.
Ni mu kiganiro Knowless w’umwana umwe yahaye Televiziyo mpuzamahanga ya CNN mu kiganiro cyayo African Voices.Yakomoje kuri muzika ye anahishura inzoze muri rusange kuva atangiye ku muzika kugera n’ubu.
Knowless yakuranye inzozi zo kuba nka Beyonce. Yabajijwe impamvu nyamukuru yatumye ahitamo (...)

Sponsored Ad

Knowless Butera washakanye na Ishimwe Clement avuga ko yibonamo cyane Beyonce Knowless umugore wa Jay.z, uyu muhanzikazi ngo yakuranye inzo zo kubyina nka we ndetse no gutera intambwe mu kirenge cye.

Ni mu kiganiro Knowless w’umwana umwe yahaye Televiziyo mpuzamahanga ya CNN mu kiganiro cyayo African Voices.Yakomoje kuri muzika ye anahishura inzoze muri rusange kuva atangiye ku muzika kugera n’ubu.

Knowless yakuranye inzozi zo kuba nka Beyonce.

Yabajijwe impamvu nyamukuru yatumye ahitamo izina ‘Knowless’ ko ari ryo agomba gukore muri muzika nyarwanda, yasubije adaciye ku ruhande maze ashimangira ko yarikuye kuri Beyonce Knowless akunda cyane,

Yagize ati "Nahisemo iri zina kubera ko nkunda cyane, Beyonce. Icyo mukundira ni uko ari umuhanga mu bintu byose. Ibyo nkora byose ngerageza gukora nk’uko nawe akora, haba mu kubyina, kuririmba ndetse no kwandika indirimbo."

Knowless utuye i Kanombe mu karere ka Kicukiro yavuze ko asangiye amateka na Beyonce wibonyemo impano yo kuririmba akiri muti. Mu magambo ye ati “Nari mfite imyaka 6 cyangwa 7 y’amavuko, ubwo naririmbaga muri korari aho nasengeraga …Mu 2010 nibwo natangiye kuririmba nk’umwuga. Na mama yari umuririmbyikazi, yaririmbaga muri korari.”

Umunyamakuru yamubajije uko yavuga umuziki we mu magambo avuganaguye, anasabwa gutunga ubutumwa, ati "Umuziki wanjye navuga ko ari RNB na POP ndetse rimwe na rimwe ukaba uw’umuco. Indirimbo zanjye nyinshi zibanda ku rukundo, gukunda no gukundwa, zimwe zivuga ku buzima busanzwe, hari izivuga ku muco w’u Rwanda ndetse no ku bagore b’abanyafurika"

Knowless ari mu bahanzi bubashywe bafite byinshi bamaze kugeraho, avuga ko kugera kuri ibyo byose aho buri wese amubona nk’uwakoze ibidasanzwe ngo n’inzira ikomereye buri wese kugirango ayicemo.

Ati "Bitwara imbaraga nyinshi kugira ngo uhige abandi cyane cyane iyo uri umuhanzikazi. Bisaba kuba ufite umwete cyane kuko biba bigoye cyane, uba ugomba guca bugufi, ukagira umutima mwiza, , biragoye cyane. Bisaba kwitanga gukomeye kugira ngo ube uhiga abandi mu muziki waba uwa Afurika cyangwa ku isi yose."

Yavuze agifite inzozi zo kugera ku rwego rwa Beyonce, ati "Mfite inzozi ko umunsi umwe nzaba nka Beyonce, kubera iki se bitashoboka? Mfite inzozi kandi ko umuziki w’u Rwanda hari igihe uzahiga indi yose ku isi."

Ngo nta byinshi bihambaye amaze kugeraho ariko yifuza kugera byinshi kandi ngo imihigo irakomeje, yagize ati "Nishimira aho ngeze ubu, ariko haracyari byinshi nifuza kugeraho, ngakora ibintu birenze urugero, rero nkeneye gukora cyane kugira ngo ngume aho ndi ubu kandi nkomeze ko gutera imbere."

Yanasubije uko abona Afurika y’ubu, ati "Afurika yanjye ni nziza, iratangaje dufite byinshi twaratira abandi."

Knowless yegukanye ibihembo bikomeye mu irushanwa rya Salax Awards, avugwa cyane nk’umukobwa wa mbere wegukanye irushanwa ngaruka mwaka rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa