skol
fortebet

Knowless yamaganiye kure ibivugwa ko umwana yibarutse atari uwa Clement

Yanditswe: Monday 09, Jan 2017

Sponsored Ad

Butera Jeanne d’Arc [Knowless], yabeshyuje amakuru yavugwaga ko umwana w’umukobwa aherutse kwibaruka atari uw’umugabo we Ishimwe Clement, ahubwo ngo ni uw’umunyamafaranga wo muri Uganda.
Ikinyamakuru Redpepper cyandikirwa muri Uganda, n’icyo cyatangaje iyi nkuru bwa mbere aho cyavugaga ko n’ubwo Clerment ari mu byishimo by’umwana we ariko atari we Se w’umwana ngo kuko uyu mwana Knowless ashobora kuba yaramubyaranye n’umunyamafaranga ukomoka mu gihugu cya Uganda. Iki kinyamakuru cyavuze ko mu (...)

Sponsored Ad

Butera Jeanne d’Arc [Knowless], yabeshyuje amakuru yavugwaga ko umwana w’umukobwa aherutse kwibaruka atari uw’umugabo we Ishimwe Clement, ahubwo ngo ni uw’umunyamafaranga wo muri Uganda.

Ikinyamakuru Redpepper cyandikirwa muri Uganda, n’icyo cyatangaje iyi nkuru bwa mbere aho cyavugaga ko n’ubwo Clerment ari mu byishimo by’umwana we ariko atari we Se w’umwana ngo kuko uyu mwana Knowless ashobora kuba yaramubyaranye n’umunyamafaranga ukomoka mu gihugu cya Uganda.

Knowless ngo amakuru y’ibihuha arayamenyereye....

Iki kinyamakuru cyavuze ko mu ntangiriro z’u mwaka wa 2016, ngo Knowless yari afitanye umubano udasanzwe n’umuherwe wagaragajwe gusa ku mazina ya RK, ari nawe bivugwa ko ari we waba yaramuteye inda.

Amakuru iki kinyamakuru ngo cyakuye mu bantu ba hafi b’uwo muherwe, yemeza ko igihe yamaranye na Knowless i Kampala, cyaba ari nacyo gihe yasamiye umwana w’umukobwa, bigatuma yihutisha ubukwe bwe na Clement atarabyara.

Kuri ubu, Knowless Butera wamaze kugaruka mu buhanzi nyuma yo kubyara, yabwiye Radio Isango star binyuze mu kiganiro Sunday Night ko ibivugwa byose ari ibihuha ndetse ko ari ibintu amaze kumenyera mu buzima bwe bwa buri munsi.

Yagize ati "Ni amakuru y’ibihuha....Njye ndabimenyereye.Sometimes [Rimwe na rimwe ] hari ibintu usoma ukavuga uti ok iyi yari Blague [Bikiniraga] ariko."

Yanavuze ko yamaze kugaruka muri muzika kuko yari maze igihe kirekire ari kwita ku rugo ari nacyo kiruhuko cya muzika yari yarafashe.

Ati "Nanjye byarantangaje nicyo gihe kinni nagize cyo kuba nyuma ya muzika..Mbona message [ubutumwa] z’abantu bati Please turagukumbuye ariko byari bikwiye... Icyo nababwira ndahari peee nkuko baziko duhora dukora, batwitegura udushya muri uyu mwaka nzakora byinshi byiza."

Knowless yashakanye na Ishimwe Clement bivugwa ko atwite ariko akabyamaganira kure gusa byaje kuba impamo ubwo yibarukaga nyuma y’amezi atatu gusa akoze ubukwe. Yibarutse umwana w’umukobwa bahaye izina rya Ishimwe Or Clement.

Muri muzika, Butera abarizwa mu inzu itunganyamuzika ya Kina Music ahuriyemo na Tom Close [Afite indirimbo nshya yise ’Ferrari’ ndetse na Dream Boys [Bafite indirimbo nshya bise ’Bucece’].

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa