skol
fortebet

Knowless yavuze ku mugeni wa Safi utaravuzweho rumwe

Yanditswe: Friday 29, Sep 2017

Sponsored Ad

Mama ‘Or’ wamenyekanye nka Knowless Butera yashimangiye ko umugeni Safi Niyibikora Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys, agiye gushyingiranwa nawe, Niyonizera Judithe amukwiriye nubwo abantu benshi bakunze kuvuga y’uko badakwiranye.
Safi akimara gushyira hanze amafoto ye ari kumwe na Judithe bagiye gukora ubukwe tariki ya 01 Ukwakira 2017, yatutswe bikomeye ndetse abandi bavuga ko badakwiranye hari n’abavuze ko uyu muhanzi akurikiye amafaranga Judithe yakuye muri gatanya n’umugabo w’umuzungu (...)

Sponsored Ad

Mama ‘Or’ wamenyekanye nka Knowless Butera yashimangiye ko umugeni Safi Niyibikora Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys, agiye gushyingiranwa nawe, Niyonizera Judithe amukwiriye nubwo abantu benshi bakunze kuvuga y’uko badakwiranye.

Safi akimara gushyira hanze amafoto ye ari kumwe na Judithe bagiye gukora ubukwe tariki ya 01 Ukwakira 2017, yatutswe bikomeye ndetse abandi bavuga ko badakwiranye hari n’abavuze ko uyu muhanzi akurikiye amafaranga Judithe yakuye muri gatanya n’umugabo w’umuzungu babanaga muri Canada.

Aganira na Isango Star ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Nzeri 2017 mu kiganiro gikorwa n’umunyamakuru Phil Peter cyitwa ‘Isango na Muzika’; Knowless yamurikaga indirimbo nshya yise ‘Uzagaruke’.Yabajijwe ibibazo bitandukanye aza no kubazwa ku bukwe bwa Safi bakundanyeho.


Judith ugiye kurushinga na Safi, yatandukanye n’umugabo w’umuzungu babanaga muri Canada
Umunyamakuru yaje kumubaza icyo yavuga ku mugeni wa Safi utaravuzweho rumwe yaba mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.Knowless yumvikanye nyuma nk’uwanyuzwe n’ubwiza ndetse n’imico y’umugeni wa Safi.

Yavuze ko kuba Safi ariwe yahisemo bivuze ko ntawundi wamusimbura. Yagize ati “Ndamwifuriza ihirwe n’umugeni we ….Ni umugeni umukwiriye kubera y’uko iyo atazakuba kuba ari umugeni umukwiriye ntabwo bari kuba bagiye kubana.”


Safi yavuzweho ubushurashuzi no kubyara umwana mu gasozi bikavugwa ko aribyo byatumye atandukana na Parfine bakundanaga

Abajijwe niba Safi aramutse abonye undi mukunzi yaba yibeshye cyangwa akaba agiye gushakana n’undi utari Judithe Niyonizera yari kuba yihenze , Knowless yasubije ko inkono ihira igihe kandi ko igihe cya Safi ari iki.

Mu magambo ye yagize ati “Ntabwo yari kuvuga ngo iyo aza kuba kubera y’uko nyine inkono ihira igihe so ubwo rero igihe cye cyari kigeze umugeni we yari uriya."

Hejuru y’ibyo,Butera yabwiye Safi ko kuba umugabo ari ugushikama agakorera urugo ‘kuba umugabo nyine ni ukuba umugabo, mu bikorwa, mu migirire mu myitwarire n’ahandi hose.”

Niyibikora ari gutegura gukora ubukwe na Judith Niyonizera ndetse bagahita bafata umwanzuro wo kwerekeza i Bwotamasimbi, ubukwe bw’aba bombi bwaje butunguranye mu itangazamakuru kuwa 21 Nzeri 2017 .

Safi Madiba na Judith barangije gutegura gahunda z’ubukwe. Safi akaba yaramaze kwereka Niyonizera Judith ababyeyi ndetse imihango yo gusaba no gukwa izabera ku i Rebero mu karere ka Kicukiro mu mujy wa Kigali.


Bivugwa ko uyu mukobwa nabana na Safi mu nzu aho acumbitse ku Kimironko

Ibitekerezo

  • Ubwiza nikumutima ubwiza sinyuma kuruhu safi ndagushyigikiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa