skol
fortebet

Knowless yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Uwo uzakunda” yakoreye Dubai [Amafoto]

Yanditswe: Friday 17, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Butera Knowless yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Uwo uzakunda”, yafatiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ubwo yari kumwe n’umugabo we, Ishimwe Karake Clement, bizihiza imyaka itanu ishize bunze ubumwe nk’umugabo n’umugore.

Sponsored Ad

Iyi ndirimbo yasohotse mu ijoro ry’uyu wa Kane tariki 16 Nzeri 2021, ifite iminota itatu n’amasegonda 23’. Iri kuri Album ya gatanu ‘Inzora’ uyu muhanzikazi aherutse gushyira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.

Ibaye indirimbo ya gatatu kuri Album Knowless akoreye amashusho, nyuma ya ‘Asante’ yakoranye n’umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, ndetse na ‘Ikofi’ yakoranye n’abahanzi bo muri Kina Music barangajwe imbere na Tom Close, Platini, Igor Mabano ndetse na Nel Ngabo.

Uyu muhanzikazi yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe mu minsi itatu, mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Dubai. Ati “Ayo mashusho yafashwe mu gihe cy’iminsi itatu. Cyari muri cya gihe twagiye [We n’umugabo we] kwizihiza imyaka itanu ishize turushinze.”

Knowless avuga ko yafashe amajwi y’iyi ndirimbo igihe yari akuriwe, ku buryo yumvaga muri we ashaka ikiruhuko.

Ngo cyari igihe kitoroshye kuri Ishimwe Clement, kuko yagombaga kumushyiraho igitsure amwibutsa ko igihe kigeze, kugira ngo bakore imirimo ya nyuma kuri Album.

Butera yavuze ko mu mashusho y’iyi ndirimbo, yifashishijemo umwe mu basore basanzwe bamurika imideli muri Dubai.

Anavuga ko amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer Naizi Nasser, usanzwe ukorera abahanzi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’abandi.

Yafatanyije na Meddy Saleh wakoze amashusho y’indirimbo nyinshi za Butera Knowless. Amajwi (Audio) y’iyi ndirimbo yakozwe na Ishimwe Karake Clement. Knowless avuga ko agiye gukomeza gusohora amashusho y’indirimbo ziri kuri Album ye.


Album ya Knowless iriho indirimbo 11. Yakozweho n’abacuranzi batandukanye bo mu Rwanda, aba Producer bagiye baza mu Rwanda mu bihe bitandukanye, Producer Bob Pro n’abandi.

Iyi Album iriho umuhanzi w’Umunya-Uganda Ykee Benda, wakunzwe mu ndirimbo ‘Farmer Remix’ yakoranye na Sheebah Karungi.

Hari kandi Daniel Lubwana Kigozi uzwi nka Navio. Ni umuhanzi w’umunya-Uganda ufite ijwi riremereye, ukundirwa uburyo akoramo injyana ya Hip-Hop.

Platini bakoranye indirimbo bise "Confuser", naho Social Mula bakoranye indirimbo bise ‘Akantu’.

Butera Knowless yifashishije umusore w’umunyamideli wo muri Dubai mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise "Uwo uzakunda" Knowless yavuze ko yafashe amashusho y’iyi ndirimbo ubwo yari kumwe n’umugabo we Clement bizihiza imyaka itanu ishize barushinze

Knowless yavuze ko agiye gukomeza gusohora amashusho y’indirimbo ziri kuri Album ye "Inzora"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa