skol
fortebet

Koffi Olomidé yagizwe umwere ku byaha yari akurikiranyweho

Yanditswe: Tuesday 14, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri DRC, Koffi Olomidé uheruka gukorera igitaramo mu Rwanda kitavuzweho n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu (feminists), by’umwihariko abifuzaga ko kitaba ku bwo gukurikiranwaho icyaha cyo gufata ku ngufu abakobwa bamubyinira, yagizwe umwere n’urukiko rwa Versailles mu Bufaransa rwari rumukurikiranyeho icyo cyaha.
Mu kwezi gushize, Koffi Olomidé w’imyaka 65, yasabiwe n’abamushinja gufungwa imyaka umunani mu rukiko rw’ubujurire rwa Versailles i Paris.
Uyu (...)

Uyu muhanzi w’icyamamare Koffi mbere yitabye urukiko rwa Versailles ku wa 25 Ukwakira 2021, ku byaha aregwa byo gushimuta ababyinnyi be bane no kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Mu 2019 yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 gusa ntiyigeze atabwa muri yombi dore ko Atari yanitabiriye iburanisha.

Mu bujurire Koffi Olomide yaburanye ahakana ibyo ashinjwa, ariko ubushinjacyaha bumusabira igifungo cy’imyaka umunani.

Kuri ubu Inkiko zo mu bufaransa mu ijoro ryo kuwa 13 Ukuboza 2021 , zamaze guhamya ko Umuhanzi Koffi Olomide ari umwere ku byaha byo gufata ku ngufu ababyinnyi kazi be.

Ibyaha Koffi yashinjwaga bikaba bivugwa ko yabikoreye ku babyinnyi be bagera kuri bane mu ntangiriro z’umwaka wa 2000, gusa ubuhamya abo bakobwa batanze bakaba na bo ubwabo baravuguruzanyaga, ari ho ubutabera bwo mu Bufaransa bwahereye buvuga ko ikirego nta shingiro gifite.

Icyakora uyu muhanzi akaba yaje guhamwa n’icyaha cyo gufungirana umuntu no kumubuza uburenganzira bityo akatirwa igifungo cy’imyaka itatu ariko isubitse, ndetse no kuriha indishyi ihwanye n’amayero ibihumbi 28 ni ukuvuga agera ku bihumbi birindwi kuri buri muntu.

N’ubwo igitaramo cya Koffi Olomidé mu Rwanda hari abatifuzaga ko kitaba, byaje kurangira kibaye ku itariki 4 Ukuboza 2021 nk’uko byari biteganyijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa