skol
fortebet

Koffi Olomide yiseguye ku Banyarwanda

Yanditswe: Monday 19, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuririmbyi w’icyamamare muri Congo, Antoine Christophe Agbepa Mumba [Koffi Olomide], yasabye imbabazi Abanyarwanda nyuma y’uko atangaje itariki y’igitaramo agiye gukorera mu Rwanda ariko ikaza guhinduka bagamije kunoza imikorere.
Koffi Olomide watangiye umuziki mu 1978 yakunzwe mu ndirimbo zakanyujijeho nka “Loi” yakoranye na Quartier Latin, “Danger de mort”, “Micko”, “Effrakata”, “Monde arabe” n’izindi nyinshi. Aharawe cyane muri iki gihe kubera indirimbo yise ‘selfie’ iri no mu zatumye acuruza (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi w’icyamamare muri Congo, Antoine Christophe Agbepa Mumba [Koffi Olomide], yasabye imbabazi Abanyarwanda nyuma y’uko atangaje itariki y’igitaramo agiye gukorera mu Rwanda ariko ikaza guhinduka bagamije kunoza imikorere.

Koffi Olomide watangiye umuziki mu 1978 yakunzwe mu ndirimbo zakanyujijeho nka “Loi” yakoranye na Quartier Latin, “Danger de mort”, “Micko”, “Effrakata”, “Monde arabe” n’izindi nyinshi.

Aharawe cyane muri iki gihe kubera indirimbo yise ‘selfie’ iri no mu zatumye acuruza cyane mu mwaka wa 2015 ndetse na 2016. Yacuranzwe n’Umunyarwanda ‘ Producer Mastola’ bakunze kwita ‘Master Touch’

Uyu muririmbyi ukunda kwiyita Grand Mopao, yavuze ko yagombaga kuza mu Rwanda tariki ya 3 Ukuboza 2016 ariko kubera imitegurire bashakaga kunoza muri iki gitaramo cy’ikaza kwimurirwa tariki ya 31 Ukuboza 2016.

Koffi yavuze ko guhindura itariki bagirango banoze imikorere

Mu butumwa bw’inkurikirane, Koffi Olomide yabanje gusaba Abanyarwanda bose imbabazi. Ati "Mwaramutse nshuti zanjye z’i Kigali. Uyu ni Koffi Olomide. Mbere na mbere mbanje kubiseguraho kuri gahunda nari nabahaye ntubahirije yo kuwa 3 Ukuboza."

Yungamo ati "Muri make twatekereje uko twabikora neza, n’uko twimurira igitaramo kuri Kigali Convention Centre, kikaba kuwa 31 Ukuboza. Ndabizeza ko ari ukuri, nk’uko mbibabwiye. Gahunda tuzahure kuwa 31 Ukuboza muri Convention Centre, nzaba mpari mbaririmbira nka ‘Quartier Latin’ n’abandi mwese muzabe muhari. Umuhanzi wanyu mwemera, ukunda Afurika, agakunda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo."

Koffi aje mu Rwanda nyuma y’inkuru zitandukanye zamuvuzweho mu minsi yashize. kuwa 22 Nyakanga 2016, ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport uyu muhanzi akihagera yahakubitiye umwe mu babyinnyi be bimuviramo gufungirwayo.

Icyo gihe yahise anahambirizwa binamugiraho ingaruka zirimo no kuba yarageze iwabo [DR Congo] agafungwa ndetse na bimwe mu bitaramo yari afite muri Zambia nabyo birahagarikwa.

Uyu muhanzi w’Icyamamarec afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami rya Business Economics yakuye ahitwa Bordeaux mu Bufaransa. Afite indi mpamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya kaminuza mu ishami ry’Imibare yakuye muri Kaminuza ya Paris.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa