Kristen Stewart wamamaye muri ‘Twilight’ yakoze ubukwe n’umugore mugenzi we
Yanditswe: Monday 21, Apr 2025

Umukinnyi wa filime Kritsen Stewart wamamaye cyane muri filime ya ‘Twilight’, yarushinze n’umugore mugenzi we, Dylan Meyer bari bamaranye imyaka itandatu bakundana.
Ku wa 20 Mata 2025, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Pasika, umukinnyi wa filime Kristen Stewart we yari ari mu muhango w’ubukwe bwe na Dylan Meyer.
Ubu bukwe bwabo bwabaye mu ibanga rikomeye nk’uko TMZ yabitangaje, ndetse bwanabereye mu rugo rwa Kritsen ruherereye mu mujyi wa Los Angeles.
Nubwo bwabaye mu ibanga hari bamwe mu bantu b’ibyamamare babashije kubutaha, barimo umukinnnyi wa filime Ashley Benson n’umugabo we, Brandon Davis.
Kristen Stewart na Dylan Meyer barushinze nyuma y’aho ku wa 15 Mata 2025 bari bagiye mu rukiko rw’i Los Angeles gufata icyemezo kibemerera gukora ubukwe.
Aba bombi bahuye mu 2013, baba inshuti zisanzwe, kugeza mu 2019 ubwo batangazaga ko bakundana. Mu 2021 Kristen yambitse impeta y’urukundo Meyer.
Ntabwo bitangaje ko Kristen Stewart yarushinga n’uwo bahuje igitsina, kuko yatangiye kubivugwaho kuva mu 2011 gusa yabyemeye ku mugaragaro ko akunda abagore bagenzi be mu 2014.
Kristen Stewart ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye i Hollywood, ndetse yanakinnye muri filime zamenyekanye cyane nka ‘Twilight’, ‘Snow and the Huntsman’, ‘Still Alice’, ‘Spencer’, ‘Charlie’s Angels’ n’izindi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *