skol

Ku myaka 10 uyu mukobwa amaze kuba umushyushyarugamba n’ umu DJ mpuzamahanga

Yanditswe: Saturday 30, Jun 2018

Umukobwa w’ imyaka 10 y’ amavuko ukomoka mu gihugu cya Ghana amaze kubaka izina ku rwego ruhambaye bitewe n’ ubuhanga afite bwo gukirigita ibyuma bigatanga umuziki ushimishije arinako asusurutsa abantu mu birori akoresheje amagambo yuzuyemo uturingushyo.

Amazina ye ni Erica Tandoh, mu muziki azwi ku izina rya DJ Switch izina avuga ko yahawe na nyina. Uyu mukobwa w’ imyaka 10 y’ amavuko niwe wahawe igihembo cy’ umudije w’ umwaka wa 2018 mu gihugu cya Ghana, kiyongera ku gihembo yahawe mu mwaka ushize wa 2017 nyuma yo gutsina amarushanwa y’ abana bafite impano ategurwa na TV3.

Uyu mwana agaragaza ubuhanga iyo aganira n’ itangazamakuru iyo ryamutumiye, urugero ni nk’ aho umunyamakuru wa radiyo yitwa Fine FM yo muri Ghana yamutumiye amaze gutwara igihembo cy’ umu DJ w’ umwaka amamubaza niba ariwe DJ w’ umwaka akamusubiza ati “Nawe wabyibonera. Uyu mu DJ wanyu akora neza, nanjye ndi umu DJ nkora neza. Niwowe wahitamo”

DJ Swith mu kiganiro aherutse kugira na BBC yavuze ko kwiga ibyuma ngo ahindutse umu DJ rurangiranwa bitamugoye.

Ati “Kuba umu DJ uri umwana ntabwo bigoye. Iyo ku ishuri bakwigishije ufata bwangu ni kimwe n’ iyo bagutoje ngo uzavemo umu DJ”

DJ Switch hejuru y’ impano yo gucyanga umuziki afite impano yo kuririmba Rap no gucuranga ibicurangisho birimo umwirongi wa kizungu la trompette, la batterie akamenya no gucuranga piano.

Uyu mukobwa yabwiye itangazamakuru ko yifuza kuzaba muganga w’ inzobere mu bijyanye n’ imyanya myibarukiro (gynécologue) kuko ashaka kujya afasha abagore.

DJ Swithc impano n’ inganzo ashobora kuba abikomora ku babyeyi be kuko zimwe mu ndirimbo ze ari nyirarume na nyina bazimwandikira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa