Nyuma y’igitaramo cy’amateka Davido yakoreye i Kigali byanamugize umuhanzi wa mbere wo muri Nigeria wujuje BK Arena, inkuru zikomeje kuba nyinshi. Icyakora iyaciye ibintu ni iy’uko yafungiranywe muri hoteli.
Iby’uko Davido n’itsinda rye bangiwe gusohoka muri hoteli i Kigali byatangiye ari inkuru wakumva ukibaza icyabitera ukakibura, kandi koko ni byo kuko uyu si umuhanzi wavuga ko yabura amafaranga yo kwishyura icyumba yarayemo uko cyaba cyishyuzwa kose.
Ibi bihita bikuraho inkuru z’uko yaba yarangiwe gusohoka kubera kutishyura icyumba cya hoteli kuko amakuru dukesha IGIHE ahamya ko ‘The Pinnacle Kigali’ yari yarayemo bitari gushoboka ko ahabwa icyumba kitishyuwe mbere.
Uwaduhaye amakuru yagize ati: “Ibijyanye n’ibyumba hoteli yari yaravuganye na Bruce Intore, ni we byarebaga. Icyakora na we yari yemeye kubafatira aho barara ariko ibyo bari bunywe cyangwa barya bakabyiyishyurira.”
Ku rundi ruhande amakuru yizewe ahamya ko Davido n’itsinda rye bubahirije amasezerano kuko yaba ibyo banywaga ndetse n’ibyo baryaga barabyishyuraga.
Kuki yafungiranywe muri hoteli?
Amakuru ahari ahamya ko ku wa 6 Ukuboza 2025 mu gitondo, abakozi ba hoteli bari bakereye kwitegura ibirori bya ‘Meet&Greet’ ya Davido, mu gihe buri wese yari ahugiye mu turimo twe batungurwa no kubona uyu muhanzi n’itsinda rye bababwira ko bavuye muri hoteli batashye.
Icyo gihe ubuyobozi bwa hoteli bwabaye nk’ubukubiswe n’inkuba kuko bari biteguye kwakira abarenga 100 bari bamaze kwishyura akayabo ko kugira ngo bahure na Davido.
Twibukiranye ko itike ya make yo kwitabira ibi birori yari ibihumbi 300 Frw ku muntu umwe, bane bari kumwe bakishyura 1.100.000 Frw mu gihe batandatu bajyanye bo basabwaga kwishyura 1.500.000 Frw.
Nyuma yo kubona ko Davido n’itsinda ry’abantu be batashye, ubuyobozi bwa hoteli bwababajije ibijyanye na ‘Meet &Greet’ bababwira ko nta masezerano Davido afitanye na hoteli abamenyesha ko ibyo babivugana n’uwo bakoranye.
Ubuyobozi bwa hoteli bwari bumaze kubona Davido n’itsinda rye bagiye gutaha, bwabasabye kureka bakareba niba nta deni bagendanye cyangwa niba ntabyo basandaje.
Mu igenzura ryakozwe mu cyumba cya Davido, umukozi wa hoteli yasanze batwitse itapi ndetse bamena n’ikirahure cyo muri hoteli.
Bakimenyeshwa ibyo bangije muri hoteli ndetse bakabwirwa ko ikiguzi cyabyo kingana na 13.700$ (arenga miliyoni 19 Frw), ntabwo Davido n’abo mu itsinda rye babyakiriye neza kuko bahise batombokana uwo mukozi.
Mu kiganiro cyarimo amahane menshi, ubuyobozi bwa hoteli bwabamenyesheje ko badataha batabanje gukemura icyo kibazo.
Nyuma yo kubona ko nta yandi mahitamo, Davido n’abo mu itsinda rye baje kwishyura ayo basabwaga babona kwemererwa gutaha.
Icyumba Davido yararagamo muri The Piannacle Kigali ni ‘Executive suite room’ ubusanzwe cyishyurwa arenga 9000$ (arenga miliyoni 13Frw), ni mu gihe ikindi cyumba bari bahawe ari ‘Deluxe room’ cyo kukiraramo bisaba kwishyura arenga 3500$ (arenga miliyoni 5Frw).
Mu gushaka kumenya niba ibyangiritse ari Davido wabyangije, uwaduhaye amakuru yagize ati: "Biragoye kumenya uwabyangije, none se ko nubwo icyumba cyari icye ko abo bari kumwe bose wasangaga birirwanye ariho bari, uje kumureba wese amusangamo, ntabwo wamenya ngo ni inde wacyangije gusa icyari gihari ni ukureba ko ibyangijwe byishyurwa."
Bite by’abari bishyuye akayabo ngo babonane na Davido?
Bijya gutangira byari byitezwe ko Davido agera i Kigali ku wa 4 Ukuboza 2025 ari na wo munsi wari wateguweho ibirori bya ‘Meet&Greet’, icyakora mu buryo butunguranye uyu muhanzi yahinduye urugendo rwe ahagera mu rukerera rwo ku wa 5 Ukuboza 2025, umunsi yagombaga no gukoreraho igitaramo.
Ibi byatumye ibirori bya ‘Meet&Greet’ byimurirwa ku wa 6 Ukuboza 2025, icyakora mu buryo butunguranye na byo Davido ntiyabyubahiriza kuko uwo munsi yabyutse ataha.
Iyo uteye icyumvirizo muri ‘The Pinnacle Hotel’ bo bahamya ko umukiliya wari wishyuye igitaramo cyo guhura na Davido azaba yemerewe kuba yahasohokera agakoresha amafaranga ye, utabyemeye akaba yayasubizwa kuko byose biri mu burenganzira bwabo.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’iyi hoteli bwo buzahita butangira ibiganiro na Intore Entertainment yari yateguye iki gitaramo ari na yo bari bavuganye; barebe uko bakemura iki kibazo binyuze mu biganiro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *