skol
fortebet

VIDEO-Kunyita umukobwa w’ikibuno birambangamira! Ikiganiro na Foromina wamamaye muri papa sava

Yanditswe: Saturday 07, Mar 2020

Sponsored Ad

Niyomubyeyi Noella wamamaye nka Foromina muri papa sava cyangwa Liliane muri Seburikoko ni umunyarwandakazi umaze kwamamara cyane mu rwanda byumwihariko mubakunzi ba film nyarwanda ndetse nabakurikiranira hafi uru ruganda muri rusange.

Sponsored Ad


Noella wamamaye nka Foromina muri papa sava
Yatangiye gukina cinema mu mwaka wa 2016 ubwo yagaragaraga muyitwa Virunga high school yatambukaga kuri Lemigo tv, icyo gihe abantu benshi bakomeje kumubwira ko ashoboye kandi azagera kure niko gufata iyambere ajya gukora igeragezwa (Casting) muyitwa Seburikoko itambuka kuri televiziyo y’igihugu.

Gushyiramo imbaraga cyane, kwitanga, kubahiriza igihe ni bimwe mubyatumye umuyobozi wiyo film uzwi nka Valens yaje kumurangira umuyobozi wa Papa sava ariwe Niyitegeka Gracien batangira gukinana uduce twa papa sava dutambuka kurubuga rwa YouTube.

Uko yakomezaga agaragara muduce twinshi (Episodes) niko nizina rye ryatumbagiraga umunsi kuwundi ari nako akomeza kwigarurira imitima ya benshi abandi bakamukundira imiterere ye idasanzwe.

Mubiganiro bitandukanye yagiye agirana nabantu batandukanye wasangaga imitwe y’inkuru igarukamo ijambo wa mukobwa w’Ikibuno ahanini bakabyandika kubera imiterere ye.

Mukiganiro kihariye yagiranye na DC TV RWANDA yaje kubigarukaho avuga ko bimubangamira cyane.

yagize ati"Mubyukuri ntago yakabaye bandika kuriya, ahubwo bakabaye bakoresha amazina yanjye cyangwa agakoresha ayo nitwa muri film, mubyukuri iyo bakoresheje ririya zina baba bampaye ahandi mvuka, birambangamira pe! simbikunda"

VIDEO:IKIGANIRO NA FOFO WAMAMAYE MURI PAPA SAVA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa