skol
fortebet

Kurihira Kaminuza abakobwa 20, Imodoka Nshya ya Hyundai,Umushahara, Impinduka zikomeye muri Miss Rwanda 2021

Yanditswe: Friday 11, Dec 2020

Sponsored Ad

Uko iminsi iza indi igataha, irushanwa rya Miss Rwanda rigenda rikura umunsi kuwundi, haba muburyo bwamikoro ndetse no muburyo rikomeza kwigwizaho abakunzi. Ni irushanwa kandi ritanga amahirwe muburyo butandukanye kubana babakobwa ndetse rikabafasha kugera kunzozi zabo hakiri kare.

Sponsored Ad

Nk’urugero, mu ijoro rimwe gusa umukobwa umwe utari uzwi, waturutse ahantu runaka mu Rwanda ashobora kurara ahinduriwe ubuzima mu kanya nkako guhumbya.

Uti gute, Miss Rwanda watowe ahita ahabwa imodoka nshyashya,Umushahara ungana n’amadorali magana inani umwaka wose, kwishyurirwa aho gukorera imisatsi,Siporo,iduka rimwambika, aho gufatira amafunguro nibindi byinshi.

Miss Rwanda yagiye mu maboko yabikorera mu mwaka wa 2012, ku ntego yo guteza imbere umwana w’umukobwa ndetse no kwamamaza Umuco nyarwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Marriott Hotel Miss Rwanda 2021 yafunguwe ku mugaragaro, aho no kwiyandikisha biratangira none taliki ya 11 Ukuboza 2020 saa sita zijoro bikazakorerwa kuri website ya Miss Rwanda.

Bimwe mu bidasanzwe byitezwe ku irushanwa ry’uyu mwaka n’uko buri mukobwa wese uzegukana ikamba azahabwa igihembo ndetse agahabwa na kompanyi abera ambasaderi, naho buri mukobwa uzagera muri 20 bazajya mu mwiherero azagira amahirwe yo kurihirwa Kaminuza, n’ibindi byinshi.

Irushanwa ry’uyu mwaka abaterankunga bariyongereye bivuze ko n’agafaranga kiyongereye ndetse bikazafasha umukobwa uzatsindira ikamba gushyira mu ngiro umushinga we nta nkomyi.

Nk’urugero Banki ya Kigali BK izafasha umukobwa uzatsindira ikamba ry’umushinga mwiza, Hyundai izatanga imodoka idasanzwe ku mukobwa uzaba Miss Rwanda 2021, Africa Improved Foods izahemba Miss Rwanda 2021 umwaka wose, MTN izahemba Miss uzakundwa kurusha abandi (Miss Popularity)ndetse ikazanatanga Telefone igezweho ku mukobwa uzatsindira ikamba rya Miss Rwanda 2021, Bella Flowers ihembe igisonga cya mbere cya nyampinga wu Rwanda.

Miss Rwanda y’uyu mwaka yitezwemo udushya twinshi aho kuri ubu bimwe mu byazitiraga abakobwa byakuweho nk’imyaka, aho yongerewe ikavanwa hagati ya 18-24 ikagezwa kuri 18-28, ikindi ni ibiro n’uburebure nabyo byakuweho.

AMAJONJORA Y’IBANZE
Taliki 09 Mutarama 2021 mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba .
Taliki 16 Mutarama 2021 mu Karere ka Musanze I Ntara y’Amajyaruguru.
Taliki 23 Mutarama 2021 mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
Taliki 30 Mutarama 2021 mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.
Taliki 06 Gashyantare 2021 ni mu Mujyi wa Kigali.
Taliki 20 Gashyantare 2021 hazamenyekana abakobwa 20 bazajya mu mwiherero , bikazabera I Kigali Muri Expo Ground.
Taliki 20 Werurwe 2021 hazamenyekana MissRwanda n’Ibisonga bye mumuhango uzabera mu Intare Conference Arena I Rusororo.

Miss Ishimwe Naomie niwe ufite ikamba rya Nyampinga 2020

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa