skol
fortebet

Yahereye ku rugo!!! Miss Muheto yasuye bwa mbere ‘FAWE Girls School Gahini’ yizeho (AMAFOTO)

Yanditswe: Saturday 26, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ni kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Werurwe 2022 Nshuti Divine Muheto uherutse kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022 yasuye ishuri yasorejemoamashuri ye yisumbuye ‘FAWE Girls School Gahini’ riherereye i Gahini muntara y’Iburasirazuba.

Sponsored Ad

Ni umukobwa wari ujyanywe n’ibintu byinshi binyuranye birimo; gutura iri kamba ishuri yahashyemo ubumenyi n’ubwenge, no kuba ariho atangirira umushinga we ‘Igiceri Youth Program’ ugamije gukangurira urubyiruko umuco wo kwizigamira bahereye ku giceri.

Ni urugendo rwe rwa mbere kuva yatorwa nka Miss Rwanda ndetse agerageje kurukora atararenza n’icyumweru gusa yambitswe ikamba.

Akigera muri iki kigo, Miss Muheto wari uherekejwe n’abo mu ikipe ya Miss Rwanda, yakiranywe urugwiro n’Ubuyobozi bw’ikigo, abarimu ndetse na barumuna be yasize ku ntebe z’ishuri.

Nyuma yo kuzengurutswa ikigo abashyitsi bakerekwa aho Muheto yararaga, aho yariraga, ishuri yizemo n’intebe yicaragaho, uyu mukobwa n’abari bamuherekeje berekeje mu cyumba mberabyombi cy’iri shuri.

Byari ibirori ubwo abanyeshuri muri rusange bongeraga kubona Muheto, mugenzi wabo babanye basangira akawunga uyu munsi akaba yambaye ikamba rya Miss Rwanda.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’iri shuri Sr. Marie Félicité Mukashema yashimiye Miss Muheto kuba yarabahesheje ishema akitabira ndetse akanegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022.

Yagaragaje ko kwegukana ikamba k’uyu mukobwa atari impanuka kuko no mu kigo aho yigaga yari intangarugero muri bagenzi be.

Ati “Muheto yari umukobwa w’umutima, witonda ukunda gusenga ndetse ugira n’ikinyabupfura, agakunda kwiga cyane. Ibyo rero ntekereza ko aribyo byiyongereyeho ubwiza karemano yari asanganywe bigatuma yegukana ikamba.”

Uyu muyobozi w’ishuri rya FAWE Girls School riherereye i Gahini, yijeje Miss Muheto ubufasha ubwo ari bwo bwose mu rugendo rwe agiye kumaramo umwaka abitse ikamba rya Miss Rwanda.

Yaba uhagarariye abanyeshuri n’uhagarariye abarimu bafashe ijambo muri ibi birori, bagaragaje Muheto nk’umukobwa utaratunguranye kwegukana ikamba rya Miss Rwanda, kuko yari yujuje ibisabwa ndetse imico ye yabigaragazaga kuva ku ntebe y’ishuri.

Buri wese wafashe ijambo muri ibi birori ariko kandi yanagaragaje ko uretse kubatera ishema, Miss Muheto yabereye icyitegererezo barumuna be.

Miss Muheto yashimiye bikomeye ubuyobozi, n’abarezi b’iri shuri, abibutsa ko ibyo yigiye muri iki kigo ari yo mpamba yamufashije kwegukana ikamba rya Miss Rwanda.

Ati “Nahisemo guhita nza kubatura iri kamba mu rwego rwo kubereka ko ibyo nigiye hano bitapfuye ubusa ahubwo byabyaye umusaruro, ariko kandi n’umunyarwanda yarabivuze ngo n’ijya kurisha ihera ku rugo, nifuzaga gutangirira umushinga wanjye muri iki kigo.”

Miss Muheto yibukije abanyeshuri bo muri iki kigo umushinga we abasaba gutangira kwiga kwizigama kabone n’ubwo nta mafaranga menshi baba bafite.

Yabasabye kwizigama muri duke bafite kugira ngo bakurane uyu muco bityo bazarusheho kwiteza imbere.

Ati "Kwizigamira ku bari kurangiza amashuri, nimugera hanze muzabona ko bizadufasha kwirinda gusaba buri kimwe ababyeyi."

Miss Muheto ariko kandi yibukije barumuna be ko bakwiye kwitinyuka ndetse anagaragaza ko yifuza ko uzamusimbura yazava muri iki kigo.

Ibirori byo kwakira Miss Muheto mu ishuri rya FAWE Girls School i Gahini, byaranzwe n’imyidagaduro aho yasabanye n’abanyeshuri biga muri iki kigo giherereye mu Karere ka Kayonza.

Muheto yeretwe urukumbuzi rudasanzwe na barumuna be

Muheto yasuye ishuri yigiragamo

Muheto yatembereye aho yararaga naho yafatiraga amafunguro

Muheto yifuje gutangirira umushinga we wo kwizigama mu ishuri yasorejemo

Miss Muheto yakiranywe urugwiro n’abayobozi b’ishuri aabarezi ndetse n’abanyeshuri bagira ubutumwa bamugenera

Umusaza uri mubakora muri iki kigo yishimiye intambwe Muheto yateye

Yafashe amafoto y’urwibutso

Muheto yavuze ko yifuza kuzasimburwa na murumuna we uturetse muri iri shuri

Ikigo cyamugeneye impano y’ishimwe

Bagize umwanya wo kwidagadura nabarumuna be

Source: IGIHE

Ibitekerezo

  • Nukuri Miss Muheto nakomereze aho kbs!

    I’m teacher from FAWE GIRL SCHOOL GAHINI we are really happy for you Muheto ..... YOUR VICTORY IS OURS keep fire 🔥 up

    My contacts and Whatsapp 0787671923

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa