skol
fortebet

Kwibuka 23: Miss Kalimpinya n’ abiga LDK basuye urwibutso rwa Nyamata banafasha umukecuru w’ inshike [amafoto]

Yanditswe: Monday 10, Apr 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Mata, Miss Queen Kalimpinya afatanyije n’abanyeshuri biga Muri lycée de Kigali (LDK) bagize umuryango wa AERG Iwacu mu rwego rwo kwifatanya n’ Abanyarwanda kwibuka imbaga y’ Abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi, nyuma banasura umubyeyi w’inshike warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ishuri rya Lycee de Kigali, aho bahagurukiye bagiye kwerekeza I Nyamata.
Ni igikorwa cyatangiye mu masaha ya saa yine ubwo aba banyeshuri bafatanyije n’ abayobozi babo (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Mata, Miss Queen Kalimpinya afatanyije n’abanyeshuri biga Muri lycée de Kigali (LDK) bagize umuryango wa AERG Iwacu mu rwego rwo kwifatanya n’ Abanyarwanda kwibuka imbaga y’ Abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi, nyuma banasura umubyeyi w’inshike warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.


Ishuri rya Lycee de Kigali, aho bahagurukiye bagiye kwerekeza I Nyamata.

Ni igikorwa cyatangiye mu masaha ya saa yine ubwo aba banyeshuri bafatanyije n’ abayobozi babo barimo Karaza Elisha ushinzwe umutungo w’ikigo ndetse na Ruzindana Jean Baptiste Animateri wa Lycee de Kigali, na Miss Kalimpinya Queen bahagurukiye kuri iri shuri rya Lycée de Kigali berekeza mu karere ka Bugesera ku rwibutso rwa Nyamata ahashyinguye imibiri y Abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi.


Kiliziya yiciwemo abatutsi muri jenoside, ihindurwa urwibutso

Abanyeshuri bagize umuryango wa AERG Iwacu, bagiye gushyira indabo ku mva ibitse imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu gihe bari bageze ku rwibutso bakiriwe n’uhagarariye uru rwibutso Muberuka Leon ndetse anabatembereza inyubako arinako ababwira amateka yaranze aka karere by’ umwihariko uyu murenge wa Nyamata. Uyu muyobozi yanashimiye aba banyeshuri kuba baje kwiga ndetse no kumenya byinshi byagiye bigizwe n’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.


uhagarariye uru rwibutso Muberuka Leon ( Memorial Manager )

Abo bafatanyije na Miss Kalimpinya banashyize indabyo ku mva ibitse imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi bashyinguwe muru urwibutso. Abenshi baguye muri kiliziya yitwa Mwamikazi w’Intumwa, ndetse irino kuvugururwa kugira ngo rube urwibutso rumeze neza.


Abanyeshuri bagize umuryango wa AERG Iwacu

Nyuma yo gusura uru rwibutso, bahise berekeza mu kagari ka Kayumba, umurenge wa Nyamata, ahatuye umubyeyi w’inshike warokotse Jenoside yakorewe abatutsi. Uyu mukecuru witwa Mukankuranga Goreth yabaganirije akabaha ubuhamya bw’ Ukuntu yarokotse.

Mukankuranga yabwiye uru rubyiruko ko rugomba kurinda ibyagezweho kandi rukirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.


Inzu y’umukecuru warokotse jenocide yakorewe abatutsi

Mukankuranga wasuwe na Miss Kalimpinya ndetse n’abanyeshuri ba AERG biga muri Lycee de Kigali



Bimwe mu byafashishijwe uyu mubyeyi Mukankuranga

Miss Kalimpinya Queen yavuze ko yashimishijwe n’ ibikorwa bakoze, avuga ko urubyiruko rw’ ubu rutanga icyizere cy’ ahazaza heza kuko rubibwamo urukundo.

Yagize ati “ Uyu munsi nishimiye ko nabashije kwibuka abanyarwanda bazize Jenoside, ndetse nishimiye cyane ko tugifite ababyeyi, nubwo bahuye n’ibibazo ariko baracyafite urukundo, ubona ko bagiye banababarira ababiciye ababo, ndetse bakaba batubibamo urukundo, Urubyiruko rwa kera barubibyemo urwango, nyuma havamo umusaruro mubi cyane ariwo Jenoside, twebwe rero twigiye ku mateka y’ibyabaye tukaba turino kubibwamo urukundo tugomba gusarura Iterambere, umutekano, igihugu cyiza cyuje impundu n’ibyishimo ndetse kinagendwa n’amahanga. Niyo mpamvu rero dukwiye kugira urukundo byumwihariko tugakomeza kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside arinako turushaho gukomera ku byo tumaze kugeraho”.


Abanyeshuri hamwe na Kalimpinya mu nzu ya Mukankuranga

Karara Elisha ushinzwe umutungo w’ikigo cya Lycee de kigali aganiriza abanyeshuri

Animateur w’ikigo cya Lycee de Kigali aganiriza abanyeshuri

King uhagarariye abanyeshuri bagize umuryango wa AERG bo muri Lycee de Kigali

Kiliziya Umwamikazi w’intumwa nshya paruwasi ya Nyamata yasimbuye iyakorewemo ubwicanyi


Gitifu w’ Akagari ka Kayumba


Miss Kalimpinya na bagenzi be barikumwe n’umubyeyi w’ inshike Mukankuranga


Mukankuranga arikumwe n’Umunyeshuri

Uwafotoye ni TUYISHIME Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa