skol
fortebet

Kwizera Olivier yavuze ukuri kose ku mukobwa watumye asezererwa mu mwiherero w’Amavubi

Yanditswe: Wednesday 08, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu,Amavubi,Kwizera Olivier uheruka gusezererwa n’umutoza Mashami Vincent mu mwiherero wa mavubi , kubera yagaragaye aganira kuri ‘Instagram live’ na Kayesu Shalon uzwi ku izina rya Shazzy ,yavuze byose byatumye ava mu mwiherero anavuga uburyo yarenganye.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na The Choice Live yatangiye asobanura iby’ifungwa rye ,ndetse anavuga n’impamvu yari yavuze ko asezeye burundu umupira w’amaguru akiva muri gereza .Yavuze ko nyuma yo kuva muri gereza ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge,benshi bashoboraga kumubona nkumuntu mubi muri sosiyete yari yafungwe ariko avuga ko ibyo gusezera byatewe n’impamvu ze bwite.

Kwizera Olivier yakomeje avuga ko yageze aho yisubiraho yemera Gusubira mu kibuga ,nyuma yo kumva ibyifuzo byinshuti n’umuryango we ndetse n’umubyeyi we asigaranye .Yongeyeho ko bamwe bari bishimiye ko areka ruhago cyane cyane abataramwifuriza iterambere .yagize ati”Nari mbizi ko bazishima ,ushobora gushimisha umuntu ,ushaka ko wawe biguha amahoro ,nubwo aba kwifuriza ibibi”.

Kwizera avuga ko kuba yarahamagawe nanone mu Amavubi atari impuhwe bamugiriye nk’uko Mashami yabivuze ahubwo ko ari uko yitwara neza mu kibuga ndetse buri wese akabasha kubibona.

Yabajijwe no kuri wa mukobwa Shazzy bivugwa ko yarimo ateretana n’uyu mukinnyi bikamuviramo kwirukanwa mu mwihererero w’ikipe y’igihugu, yasubije ko atari ko byagenze kuko ari inshuti ye bisanzwe ,ndetse ko batarimoo bateretana.

Asubiza Yagize ati”Ni inshuti yanjye bisanzwe ,yansabye ko tuganira kuri chat bisanzwe hanyuma abashuti be baramubwira muri Comment bati “uziko Olivier afite indi mpano yo kuririmba ,wamubwiye akaturirimbira indirimbo eshanu akunda , ni muri ubwo buryo byagenze.. numva n’umuziki cyane ,narabibakoreye ariko ntabwo bwari uburyo bwo guteretana”.

Kwizera yakomeje avuga ko kuba yararirimbiye Shazzy atari ikosa ryari gutuma yirukanwa ndetse ko kuba uyu mukobwa yarafungishiije abarimo Davis D atari uko atera umwaku ndetse ko adakwiye kuba igicibwa muri sosiyete.

Kwizera Olivier yari mu mwiherero w’Amavubi ari kwitegura imikino ya Mali na Kenya izaba mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, yaraye agiye kuri ‘Instagram live’ aganira na Kayesu Shalon Manzi.

Kayesu Shalon ni umukobwa ufite imyaka 18 y’amavuko ndetse isaga kuko yayujuje ku itariki 23 Ukuboza 2020, ubu akaba yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa