Umuraperi Lil G umaze igihe yimukiye i Burayi ari mu myiteguro y’ubukwe n’umugore wo muri Pologne bamaze igihe bakundana ndetse amakuru na we yemeza agahamya ko banabana nk’umugore n’umugabo.
Amakuru y’ubukwe bwe, Lil G yayemereye IGIHE mu kiganiro twagiranye, ahamya ko amaze igihe akundana n’uyu mugore.
Ati: “Nibyo turi mu rukundo gusa ntabwo turakora ubukwe, gusa turi kubiganira mu gihe cya vuba bishobora kuba inkuru mpamo.”
Lil G yavuze ko bigenze uko abyifuza umwaka utaha yakora ubukwe n’uyu mugore wo muri Pologne bamaze igihe bakundana.
Emilia Mieczkowska witegura kurushinga na Lil G ni umugore ufite abana babiri nubwo amakuru y’umuryango we bahisemo gukomeza kuyagira ibanga.
Mu 2022 Lil G yimukiye muri Pologne ndetse nyuma y’igihe gito atangira kuvugwa mu nkuru n’uyu mugore nubwo nta byinshi yari yarigeze amutangazaho.
Amakuru ahari ahamya ko Lil G n’uyu mugore bamenyaniye muri Pologne bahita bashimana, kuri ubu bakaba baratangiye gutekereza gukora ibirori by’ubukwe bwabo.
Ku rundi ruhande, nubwo Lil G yemeje ko ari mu myiteguro y’ubukwe buzaba umwaka utaha, nta makuru menshi yabutangajeho.
Karangwa Lionel wamenyekanye nka Lil G ni umwe mu basore batangiye umuziki bakiri bato, akaba yarakunzwe mu ndirimbo nka ‘Nimba umugabo’, It’s ok, Agaciro, n’izindi nyinshi.
Lil G yemeje ko ari mu myiteguro y’ubukwe n’umugore w’abana babiri wo muri Pologne
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *