skol
fortebet

Lilian Mbabazi ategerejwe i Kigali mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi w’Umugore

Yanditswe: Wednesday 08, Mar 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi ukomeye muri Uganda, Lilian Mbabazi agiye gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore.
Uyu munsi Mpuzamahanga w’umugore wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 8 Werurwe. Iki gitaramo Lilian agiye kwitabira kizaba ku wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2017, muri The Ranch Bar mu mujyi wa Kigali.
Chimpreports, yandikirwa mu gihugu cya Uganda, yanditse ko insanganyamatsiko y’iki gitaramo igira iti: “Be Bold for Change”, ugenekereje mu Kinyarwanda (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi ukomeye muri Uganda, Lilian Mbabazi agiye gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore.

Uyu munsi Mpuzamahanga w’umugore wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 8 Werurwe. Iki gitaramo Lilian agiye kwitabira kizaba ku wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2017, muri The Ranch Bar mu mujyi wa Kigali.

Chimpreports, yandikirwa mu gihugu cya Uganda, yanditse ko insanganyamatsiko y’iki gitaramo igira iti: “Be Bold for Change”, ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo’ abagore bakwiye kuba umusemburo w’impinduka’.

Liliana aragera mu Rwanda mu minsi iri imbere

Mu butumwa Lilian Mbabazi yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yasabye abafana be kuzitabira icyo gitaramo: “Kigali, kuri uyu wa Gatandatu, mbasabye kwifatanya nanjye muri The Ranch aho tuzaba twizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga w’abagore,….”.

Mbabazi Lilian agarutse mu Rwanda nyuma y’aho muri Nzeri 2015 yahakoreye igitaramo gikomeye cyamuhuje n’itsinda rya Mafikizolo ndetse no muri 2016 yari mu Rwanda mu gitaramo cya Juzz Junction.

Afite indirimbo yaririmbye zakunzwe cyane zirimo Memories yahuriyemo na A Pass, Danger, Vitamin, Yegwe weka yakoranye na Kitoko n’izindi. Uyu mugore akunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru ryo muri Uganda kubera iby’urukundo rwe na Radio uririmba muri Good Life

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa