Lilian Mbabazi yihanije abamushinja kuba imbata y’ibiyobyabwenge
Yanditswe: Monday 21, Apr 2025

Lilian Mbabazi ukomoka mu Rwanda ariko agakorera umuziki muri Uganda, yikomye abantu batandukanye barimo itangazamakuru bamaze igihe bavuga ko yabaye imbata y’ibiyobyabwenge.
Uyu mugore wamenyekanye mu itsinda rya Blu*3 yari ahuriyemo na Cindy Sanyu na Jackie Chandiru, yabigarutseho mu gihe benshi bamaze igihe bamusanisha n’ibiyobyabwenge.
Ikinyamakuru Exclusive Bizz kiri mu bikomeye muri Uganda cyatangaje ko nyuma y’igihe avugwaho ibi, Lilian Mbabazi yongeye kumvikana abyamaganira kure.
Ati “Ntabwo nigeze mba imbata y’ibiyobyabwenge na rimwe. Njya gake nsoma ku nzoga ariko ntabwo nywa ibiyobyabwenge.”
Yakomeje avuga ko atigeze agira igitutu cyangwa ngo arware agahinda gakabije biturutse hanze cyangwa kuri we, ku buryo yanywa ibiyobyabwenge, avuga ko ibyo ari ibintu yamenye guhangana nabyo ku buryo ntacyo byamutwara.
Lilian Mbabazi yakomeje ashishikariza abandi bahanzi kugira umutima ukomeye niba bashaka kuramba mu ruganda ruhindagurika buri gihe.
Ati “N’itangazamakuru ntacyo ryabikoraho kuko nabo babona amafaranga batuvuzeho bityo tugomba kubyemera. Natwe turi abantu nk’abandi, kandi iyo umuntu avuze ikintu kibi birababaza cyane, ariko nta cyo wabikoraho. Ugomba kugira umutima ukomeye kugira ngo ubashe kuramba muri uru ruganda; ni ibintu bigendana no kuba uri muri iyi si y’imyidagaduro.”
Liliane Mbabazi yaririmbye indirimbo zamenyekanye cyane zirimo iyitwa “Vitamin”, “Kankutwale”, " “Yegweweka ", “Where You Are”, “Memories” n’izindi.
Yanavuzwe cyane ubwo yakundanaga na Mowzey Radio witabye Imana, bafitanye abana babiri barimo uwitwa Asante Manzi na Izuba.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *