skol

Lionel Messi yarushinganye n’umukunzi we bamenyanye kuva mu buto bwe, umutekano wacunzwe n’abapolisi 450 -AMAFOTO

Yanditswe: Saturday 01, Jul 2017

Mu majyaruguru ya Argentine mu gace kitwa Rosario aho Lionel Messi avuka niho habereye ubukwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Kamena 2017, aho yambikanye impeta y’urudashira n’umugore we bakundanye kuva mu bwana witwa Antonella Roccuzzo.
Ni ubukwe bwitabiriye n’abantu bubatse izina mu ruhando rwa muzika kugeza kubatunzwe no gutera umupira. Abarenga 260 nibo bitabiriye ibi birori by’imboneka rimwe hagati ya Messi usanzwe ukinira FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Argentine n’umukunzi we (…)

Mu majyaruguru ya Argentine mu gace kitwa Rosario aho Lionel Messi avuka niho habereye ubukwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Kamena 2017, aho yambikanye impeta y’urudashira n’umugore we bakundanye kuva mu bwana witwa Antonella Roccuzzo.

Ni ubukwe bwitabiriye n’abantu bubatse izina mu ruhando rwa muzika kugeza kubatunzwe no gutera umupira. Abarenga 260 nibo bitabiriye ibi birori by’imboneka rimwe hagati ya Messi usanzwe ukinira FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Argentine n’umukunzi we w’imyaka 29 y’amavuko.

Samuel Eto’o, Sergio Kun Aguero n’umukunzi we Karina; Cesc Fabregas n’umugore we Daniella Seeman, Gerard Piqué n’umugore we Shakira; Neymar na Suareza ba FC Barcelona n’abandi.

Messi w’imyaka 30 y’amavuko asanzwe afitanye abana b’abahungu babiri na Antonio w’imyaka 29 y’amavuko. Ni abakunzi b’igihe kirekire dore ko bamaze imyaka 25 mu rukundo rudahisha amarangamutima y’abo.

Basezeraniye aharindi we umutekano ahitabajwe abapolisi bagera kuri 450 bagombaga kugenzura buri kimwe cyose cyahaberaga.Uwageraga ahaberaga ubukwe yahita asabwa gukura ku murongo Telefone ye.

Abagore bari bitabiriye ubwo bukwe bari basabwa kwitwazwa imyambaro itatu itandukanye. Mu gihe abagabo bo bari bitwaje amashati atatu yo guhinduranya.
Ibirori bigeze ku musozo, Messi yatunguye umugore we Antonella, aho yatumije umuhanzi ukomoka muri Argentine Abel Pintos, amuririmbira indirimbo akunda yitwa Sin Principio ni final (Nta ntangiriro nta n’iherezo).

Umugore wa Messi yari yambaye ikanzu yakozwe n’umunyamideli ukomeye witwa Rosa Clara wo muri Espagne, iyi kanzu yavuye i Barcelona ku munsi w’ubukwe.

Rosa Clara yambitse ibindi byamamare byarongowe nka Eva Longoria, Sofia Vergara n’Umwamikazi wa Espagne Letizia.

Ubu bukwe bwatangiye i saa yine z’ijoro kw’isaha ya Rosario muri Argentine (kuwa gatandatu saa munani z’ijoro i Buzinganjwiri mu Rwanda) bwabereye muri Centre Casino Hotel.

Mbere y’uko ubu bukwe butaha, itangazamakuru ryo mu mujyi wa Rosario ryari ryatangaje imigendekere y’ubukwe n’abatumirwa. Shakira n’umugabo we Gerard Pique ukinana na Messi muri Barca bari mu batumirwa 260 bo muri ubu bukwe Cyo kimwe n’izindi nshuti za cyera zo mu bwana bwa Messi n’abakinnyi bakinana nka Suarez na Neymar, Christiano Ronaldo ntiyavugwaga muri ubu bukwe.

Ibitekerezo

  • Amakuru muduhaye ntituzuye. Yasezeranye mu butegetsi cg mu rwego rw’Idini? Muratujijishije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa