skol

Lionel Sentore yahuje abahanzi bane bakomeye mu gitaramo azamurikiramo Album ‘Uwangabiye’

Yanditswe: Thursday 10, Jul 2025

featured-image

Umuhanzi mu njyana gakondo, Lionel Sentore yemeje ko agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo azamurikiramo Album ye yise "Uwangabiye” kizaba ku wa 27 Nyakanga 2025, guhera saa moya z’umugoroba. Asobanura ko yakitiriye iriya ndirimbo ye, kubera uburyo yakunzwe mu bikorwa byo kwamamaza Umukuru w’Igihugu byabaye mu 2024.

Sentore ubarizwa mu Bubiligi muri iki gihe, yavuze ko iki gitaramo cye kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, aho imiryango izafungurwa saa kumi n’imwe z’umugoroba (5PM).

Iki gitaramo ni intambwe ikomeye mu rugendo rw’uyu muhanzi, kuko azamurikiramo album ye ya mbere yise “Uwangabiye”, ikubiyemo indirimbo 12 zigaruka ku rukundo, umuco, amateka n’ishimwe. Yazihimbye azirikana abantu bamugabiye byinshi mu buzima bwe, barimo Perezida Paul Kagame, Sekuru Sentore Athanase, ababyeyi be n’abandi.

Mu kiganiro na InyaRwanda ati “Sogokuru yangabiye gukunda igihugu no gukunda umuco. Mama wanjye yangabiye urukundo, Papa yangabiye uburere. Perezida Kagame namwise umugoboka-rugamba, kuko yaduhaye igihugu gitekanye, agenda atugabira byinshi birimo Girinka n’iterambere. Iyi ndirimbo ni ishimwe, igaragaza umutima wanjye,”

Album “Uwangabiye” iriho indirimbo nka: Umukobwa w’abeza, Teta, I.U.O.A.E, Uko bimeze (ft. Mike Kayihura), Urera (ft. Elysee), Uwangabiye, Hobe, Mukandori (ft. Angela), Ntaramanye, Urukundo (ft. Boule Mpanya), Yanyuzuye umutima ndetse na Haguruka ugende.

Yayikoze ari mu Burayi, mu gihe yari mu rugendo rushya nk’umusore wiyubaka, atangira kwandika amateka mashya y’ubuzima n’ubuhanzi bwe.

Lionel Sentore yavuze ko muri iki gitaramo azataramana n’abahanzi batatu barimo Ruti Joel, Jules Sentore, Massamba Intore ndetse n’Itorero Ishyaka ry’Intore.

Jules Sentore ni umwuzukuru wa Sentore Athanase, umuhanzi ukomeye mu muziki nyarwanda. Amaze imyaka irenga 10 akora injyana gakondo mu buryo bugezweho, azwi mu ndirimbo nka “Agafoto”, “Ngera” n’izindi. Ni umwe mu bahanzi batumirwa cyane mu bitaramo mpuzamahanga by’umuco.

Masamba Intore ni umwe mu nkingi za mwamba mu guteza imbere umuco nyarwanda biciye mu bihangano. Masamba azwi mu ndirimbo zifite igisobanuro cyimbitse nka “Kanjongera”, “Wirira”, “Duhakanye Umurego” n’izindi.

Ni umuhungu wa Sentore Athanase, akaba afite izina rikomeye mu kubumbatira indangagaciro z’umuco gakondo. Akunze gusohora ibihangano bijyanye n’ubutwari, ubupfura no kwigisha urubyiruko.

Ishyaka ry’Intore ni itorero rikomeye mu gusigasira umuco binyuze mu mbyino, imivugo n’indirimbo gakondo. Ryashinzwe rigamije kurinda umurage w’Abanyarwanda, ryitabira ibitaramo bikomeye haba mu Rwanda no mu mahanga.

Ishyaka ry’Intore rizwiho gukorana n’abahanzi bakomeye barimo Jules Sentore, n’abandi, ndetse ni bamwe mu bamenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’umuco. Ni mu gihe Ruti Joel utegerejwe muri iki gitaramo aherutse mu gitaramo i Londres mu Bwongereza n’ahandi.

Igitaramo “Uwangabiye Album Launch Concert” cya Lionel Sentore si icyo kwidagadura gusa, ahubwo ni igikorwa gifite uruhare runini mu guteza imbere umuco nyarwanda.

Sentore avuga ko indirimbo ziri kuri Album ye aziteho gufasha urubyiruko kumva ishema ryo gukunda igihugu, gushimira ababyeyi no kurangwa n’ikinyabupfura.

Lionel Sentore n’abandi bahanzi bazaririmba ni urugero rw’uko umuco ushobora kuba umwuga, ukatunga nyirawo kandi ukamuteza imbere.

Ibitaramo nk’ibi bitumirwa abanyamahanga, bikamurikwa ku mbuga mpuzamahanga, bigatuma u Rwanda rugaragara nk’igihugu gifite umurage ukomeye.

Indirimbo “Uwangabiye” ni urugero rw’indirimbo zifasha abantu gutekereza ku babagabiye byinshi, ntibibagirwe aho bavuye n’ababahaye urukundo, uburere n’igihugu cyiza.

Lionel Sentore ati “Uwangabiye Album Launch Concert” ni igitaramo cy’umuco, indangagaciro n’ishimwe — ni igitaramo cy’umuryango Nyarwanda.” Amatike ari kugurishwa binyuze kuri SINC, ukoresheje 662700*1473#. Kanda hano ubashe kugura itike yawe: https://www.sinc.events/uwangabiye-1473
Lionel Sentore yavuze ko iki gitaramo yakitiiye indirimbo ye yamamaye cyane mu bikorwa byo kwamamaza Umukuru w’Igihugu

Lionel Sentore yavuze ko yatunguwe n’indirimbo ye ’Uwangabiye’ kuko yatumye aramukanya na Perezida Paul muri Nyakanga 2024

Jules Sentore yatangajwe nk’umuhanzi wa mbere uzaririmba mu gitaramo ’Uwangabiye Album Launch Concert’

Massamba ari ku rutonde rw’abazaririmba muri iki gitaramo kizaba tariki 27 Nyakanga 2025

Ruti Joel uherutse mu mahanga agiye kongera gutaramira i Kigali mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali

Ishyaka ry’Intore bagiye kongera gutaramira muri Camp Kigali nyuma yo kuhakorera igitaramo cyabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa