Lupita Nyong’O yahakanye yivuye inyuma amakuru y’urukundo n’uwo bahuje igitsina
Yanditswe: Tuesday 30, May 2023
Umukinnyi wa filime muri Amerika Lupita Nyong’o warumaze igihe avugwa murukundo n’uwo bahuje igitsina akaba n’umuhanzikazi Janelle Monae , yabiteye utwatsi yivuye inyuma .
Nyuma y’igihe gito ku mbuga nkoranyambaga hasakazwa amafoto y’umukinnyi wa filime kabuhariwe ukomoka muri Kenya, Lupita Nyong’O ari kugirana ibihe byiza n’umuhanzikazi Janelle Monae uri mubahagaze neza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Uko aya mafoto yaciye ibintu ni nako havugwaga ko aba bombi bari mu rukundo ndetse (…)
Umukinnyi wa filime muri Amerika Lupita Nyong’o warumaze igihe avugwa murukundo n’uwo bahuje igitsina akaba n’umuhanzikazi Janelle Monae , yabiteye utwatsi yivuye inyuma .
Nyuma y’igihe gito ku mbuga nkoranyambaga hasakazwa amafoto y’umukinnyi wa filime kabuhariwe ukomoka muri Kenya, Lupita Nyong’O ari kugirana ibihe byiza n’umuhanzikazi Janelle Monae uri mubahagaze neza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Uko aya mafoto yaciye ibintu ni nako havugwaga ko aba bombi bari mu rukundo ndetse ko Lupita yaba yaratandukanye n’umunyamakuru Selema Masekela akisangira umukobwa mugenzi we.
Ibi ariko Lupita Nyong’O yabiteye utwatsi avuga ko ari ibihuha ndetse ko adakundana n’uyu muhanzikazi nk’uko benshi bamaze iminsi babivuga. Mu kiganiro Lupita yagiranye n’ikinyamakuru Hollywood Reporter, yagize ati: ’’Ntabwo nkundana na Janelle, ni inshuti yanjye ya hafi dukunze kuba turikumwe ariko umubano wacu ntabwo umeze nkuwo abantu batekereza’’.
Lupita yahakanye iby’urukundo rwavugwaga hagati ye na Janelle
Yakomeje agira ati: "Sinumva impamvu abantu bavuga ko dukundana kuko baziko akunda abakobwa bagenzi be. None se umukobwa wese bazajya bamubonana n’utari njyewe bazajya bavuga ko bakundana? Janelle namenyanye nawe mu 2014 duhuriye mu birori bya MET GALA, kuva icyo gihe twabaye inshuti nziza. Afite umukunzi kandi nyanjye mfite umukunzi’’.
Lupita yavuze ko yatangiye kuba inshuti na Janelle kuva mu 2014
Hollywood Reporter yatangaje ko kuba umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime Janelle Monae yavuzweho gukundana na Lupita ari uko asanzwe yariyemereye ko akundana nabo bahuje igitsina (Lesbian) ndetse akaba yaragaragaye kenshi yishimanye na Lupita bigatuma benshi bibaza ikibyihishe inyuma ndetse hari n’ababajije Lupita niba asigaye akunda abakobwa babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Umuhanzikazi Janelle Monae asanzwe azwiho gukundana n’abakobwa bagenzi be
Ubusanzwe Janelle Monae yakundanyeho n’umukinnyi wa filime Tessa Thompson, batandukanye ahita akundana n’undi witwa Dania Guria uzwi cyane muri Black Panther. Ibi byatumye ubwo benshi bavuga ko yaba ari mu rukundo na Lupita kuko azwiho gukundana n’abakobwa b’ibyamamarekazi. Kugeza ubu Lupita Nyong’O yahakanye iby’urukundo rwe na Janelle, ashyira hanze ukuri ku mubano wabo wavugishaga benshi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *