Lynda Priya yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga [AMAFOTO]
Yanditswe: Saturday 11, Oct 2025
Uwankusi Nkusi Lynda uzwi nka Lynda Priya muri sinema nyarwanda, yambitswe impeta n’umusore witwa Christian Irenge bemeranyije kurushinga.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 10 Ukwakira, nibwo Lynda yambitswe impeta.
Lynda Priya na Irenge Christian bamaze igihe bakundana nk’uko uyu mukobwa aherutse kubitangaza.
Lynda yavuze ko uyu musore bamaranye umwaka n’igice ndetse batangiye imyiteguro y’ubukwe bateganya gukora umwaka utaha.
Ati: "Tumaranye umwaka n’igice kuko twatangiye gukundana mu 2023, iby’ubukwe byo turi kubitegura umwaka utaha."
Mbere y’uyu musore, Lynda yavuzwe mu nkuru y’urukundo na Zaba Missedcall bakinanaga filime zinyuranye. Bombi batandukanye mu 2022.
Usibye kuba azwi muri sinema Nyarwanda, Lynda ni umwe mu bakobwa bahataniye Ikamba rya Miss Rwanda mu 2021 na 2022.
Lynda Priya witabiriye Miss Rwanda, yambitswe impeta n’umukunzi we bitegura kurushinga
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *