skol

Lynda Priya yasezeranye imbere y’amategeko n’umusore bitegura kurushinga [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 19, Dec 2025

featured-image

Uwankusi Nkusi Lynda uzwi nka Lynda Priya yasezeranye imbere y’amategeko n’umusore witwa Christian Irenge, bitegura kurushinga mu minsi iri imbere.

Ni umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura ku wa 18 Ukuboza 2025.

Lynda Priya n’uyu musore baherutse kumenyesha ababakurikira ko bitegura ubukwe bwabo ku wa 8 Gashyantare 2026.

Uyu mukobwa n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko ku wa 10 Ukwakira, bemeranyije kubana akaramata mu birori yanambikiwemo impeta.

Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE, Lynda Priya yavuze ko uyu musore bamaze gusezerana imbere y’amategeko bari bamaranye umwaka n’igice bakundana.

Ati: "Tumaranye umwaka n’igice kuko twatangiye gukundana mu 2023.”

Mbere y’uyu musore, Lynda yavuzwe mu nkuru y’urukundo na Zaba Missedcall bakinanaga filime zinyuranye. Bombi batandukanye mu 2022.

Usibye kuba azwi muri sinema Nyarwanda, Lynda ni umwe mu bakobwa bahataniye Ikamba rya Miss Rwanda mu 2021 na 2022.

Ibyishimo byari byose kuri Lynda Priya n’umusore bitegura kurushinga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa