Mama wa Diamond yanyomoje amakuru yamuvuzweho ko atwite [AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 27, Apr 2021
Umubyeyi w’icyamamare muri muziki nyafurika Diamond Platnumz yahishuye ko ntagahunda afite yo ku byararira umwana umugabo we bamaze iminsi bari mu munyenga w’urukundo ku myaka afite
Inkuru y’uko Sandra Sanura nyina wa Diamond atwite, yagwiriye ku mbugankoranyambaga , nyuma y’uko y’uko uyu mubyeyi ashyize hanze ifoto yifashe mu mayunguyungu areba mu ruhande rw’iburyo ku buryo witegereje kunda ye ushobora gukeka ko atwite. Nyuma y’iyi foto hari abanyamakuru bikorera bahise bandika inkuru bavuga ko uyu mubyeyi atwite, igihuha gitangira gukwirakwirwa gutyo.
Sandra nta kintu nakimwe yigeze abivugaho, gusa kuri iyi nshuro yamaze abantu amatsiko ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru kitwa Global Publishers. Amagambo yakoresheje uyasesenguye wakumva ko umugabo we Maisara Shamte ukiri muto yamukuriye inzira ku murima agomba kwibagirwa ibyo kumubyarira.
Yagize ati”Unyitegereze , urabona ntwite? Nigute naba nkishaka gutwita kuri myaka yanjye? Iki n’igihe cyanjye cyo kwishimira ubuzima nkabato . Kuki nakonjyera konsa , ubu ntayo byabaho”.
Abenshi bashyize ibitekerezo kuri ya foto bagaragaje ko bishimye ko nyina wa Diamond agiye kubyara ariko uyu mubyeyi byose yabiteye utwatsi.
Yakomeje yibaza niba bitaba birangiye yongeye gutwita ku myaka afite agaragaza ko atumva ukuntu yakongera gufata ishingano zo kwita ku mwana kandi ashaje.Ibi kandi yanabisubije ibindi binyamakuru bitandukanye byahise byihutira kumubaza icyo ateganyiriza umuryango we. Maze yongera gushimangira ko nta gahunda afite yo kubyara ati” Nta gahunda nfite yo gutwitwa”
Kugeza kuri ubu hari kwibazwa niba umugano we Maisara Shamte ukiri muto azihanganira icyi cyemezo cy’umugore we urukundo rugakomeza kuramba. Nta kintu na gito arabivugaho cyakora nti yahwemye kugaragaza ko akunda uyu mugore umurusha imyaka n’ubwo hari abagiye bamuserereza bavuga ko yamukurikiyeho amafaranga ariko we akabasubiza ko yifitiye ye.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *