Mani Martin yafashe mu mugongo umuryango w’umubyinnyi wishwe arashwe n’umupolisi
Yanditswe: Monday 13, Feb 2017
Maniraruta Martin uzwi nka Mani Martin umuhanzi Nyarwanda uri kubarizwa mu mujyi wa Goma mu gihugu cya Congo, yafashe mu mugongo umuryango w’uwitwa Norbert Paluku wari uzwi nka ‘Djo warashwe na Polisi.
Mani Martin amaze iminsi mu Iserukiramuco Amani Festival riri kubera muri Congo, ryabanjirijwe n’ibyago kuko aribwo umwe mu ba Polisi yarashe umubyinnyi mu gicuku cyo kuwa Kane tariki ya 9 Gashyantare 2017.
Amani Festival iri kuba ku nshuro ya kane, Mani Martin amaze kuryitabira ku (…)
Maniraruta Martin uzwi nka Mani Martin umuhanzi Nyarwanda uri kubarizwa mu mujyi wa Goma mu gihugu cya Congo, yafashe mu mugongo umuryango w’uwitwa Norbert Paluku wari uzwi nka ‘Djo warashwe na Polisi.
Mani Martin amaze iminsi mu Iserukiramuco Amani Festival riri kubera muri Congo, ryabanjirijwe n’ibyago kuko aribwo umwe mu ba Polisi yarashe umubyinnyi mu gicuku cyo kuwa Kane tariki ya 9 Gashyantare 2017.
Amani Festival iri kuba ku nshuro ya kane, Mani Martin amaze kuryitabira ku nshuro ya gatatu kuva ryashingwa.
Mu ijoro ryo kuwa 9 Gashyantare, uwitwa Norbert Paluku wari uzwi nka ‘Djo’ yarashwe n’umupolisi wo mu Mujyi wa Goma ajyanwa mu bitaro bya Heal Africa i Goma agezeyo ahita apfa.
Mu butumwa Mani Martin yashyize ku rukuta rwa Instagram yavuze ko uyu mugabo yari umwe mu nkingi zamwamba wategura iki gikorwa anavuga ko inshuti n’imiryango bazahora bamwibuka.
Yagize ati “Ruhukira mu mahoro muvandimwe Norbert Paluku a.k.a Djoo. Umugabo wabuze ubuzima kuwa Kane ushize yarasiwe aho iserukiramuco Amani ryabereye, yarasiwe imbere y’urubyiniro njye n’itsinda ryanjye twakoreragaho imyitozo ya nyuma […] Byari mu ijoro ryabanjirije igitaramo nakoze.”
Mani Martin yunamiye uyu mugabo wari ufite ubuhanga mu kubyina ndetse yabitozaga benshi mu Mujyi wa Goma. Yavuze ko amuzi nk’umuntu wakundaga guseka no guhorana akanyamuneza ku maso.
Ati “Ni umuntu wakundaga guseka, inseko ye ntizibagirana mu mitima yacu, urukundo rwe n’umuhate yagiraga mu guteza imbere Amani Festival ntibizabagirana. Twamagane ihohotera.”
Mu nkuru y’Ikinyamakuru Le Monde yakozwe mu minsi ishize igaragaza ko uyu mubyinnyi yarashwe ubwo yageregeza kubuza umupolisi ngo ntiyibe matola.
Uyu mupolisi wa Congo ngo yari yasinze, bamufashe ashaka kwiba matola mu kugerageza kuyimwambura amisha amasasu afata Djoo na Ezéchiel, nyakwigendera yahise ajyanwa mu bitaro agwa mu maboko y’abaganga.
Norbert Paluku w’imyaka 30 asize umugore n’abana babiri, imfura ye ifite imyaka itatu naho umuhererezi yari amaze amezi atandatu avutse.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *