skol
fortebet

Mani Martin yarangije Kaminuza muri Mount Kenya atura intsinzi umubyeyi we

Yanditswe: Saturday 08, Jul 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi Maniraruta Martin wamamaye nka Mani Martin ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kurangiza amasomo ye muri Kaminuza, yashimye nyakwigendera Mama we iteka wakomeza kumutera ingabo mu bitugu.
Uyu muhanzi kandi yashyimye buri wese wagize uruhare rutaziguye mu gutuma atera iyi ntambwe mu buzima.Yavuze ko itsinzi yegukanye ayitura buri wese wakomeje ku musengera.
Mani Martin ari mu banyeshuli basoje kaminuza muri Mount Kenya University ejo hashize tariki ya 07 Nyakanga 2017. Yashimye (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Maniraruta Martin wamamaye nka Mani Martin ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kurangiza amasomo ye muri Kaminuza, yashimye nyakwigendera Mama we iteka wakomeza kumutera ingabo mu bitugu.

Uyu muhanzi kandi yashyimye buri wese wagize uruhare rutaziguye mu gutuma atera iyi ntambwe mu buzima.Yavuze ko itsinzi yegukanye ayitura buri wese wakomeje ku musengera.

Mani Martin ari mu banyeshuli basoje kaminuza muri Mount Kenya University ejo hashize tariki ya 07 Nyakanga 2017. Yashimye bikomeye ababyeyi be; Marie Louise Kambenga na Izuba Teruko.

Ubu nibwo butumwa Mani Martin yashyize ku rukuta rwa Instagram

Yanditse ku rukuta rwa Instagram agira ati :”Ni umunsi udasanzwe kuri njye, iyi ntsinzi nyituye buri wese wanyifurije ibyiza, cyane cyane ababyeyi banjye bakoze ibidasanzwe:Marie Louise Kambega na Izuba Teruko.Nta magambo menshi nabona mu kubashimira inkunga banteye muri uru rugendo. By’umwiharimo ndashimira nyakwigendera mama wanjye wahoraga anyifuriza kugera kuri iyi ntambwe, nizere ko ari bubone iyi foto akishima.

Ibitekerezo

  • Ndamushimye cyanee!!! Siko kenshi ubona umuntu uzirikana abamugiye inyuma. Gusa muge muvbwira ikiciro arangije.

    ubu c muvuze iki Koko? arangije ikihe kiciro? murihe shami c?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa