skol

Manushi, nyampinga w’isi 2017 yakiriwe na Minisitiri w’intebe w’u Buhinde

Yanditswe: Friday 01, Dec 2017

Nyuma yo kwakirwa nk’umwamikazi mu Buhinde, Miss w’isi 2017 Manushi Chhillar yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu nyuma yo kuva mu marushanwa y’ubwiza yaberaga mu gihugu cy’u Bushinwa.
Nyampinga w’isi, Manushi w’imyaka 20 y’amavuko wiga ibijyanye n’ubuvuzi yakiriwe na Minisitiri w’intebe, Sri Narendra Modi kuwa kane tariki ya 30 Ugushyingo 2017.
Manushi yakiriwe n’uyu muyobozi ari kumwe n’umuryango we.
Yanditse kuri Twitter avuga ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba yakiriwe (…)

Nyuma yo kwakirwa nk’umwamikazi mu Buhinde, Miss w’isi 2017 Manushi Chhillar yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu nyuma yo kuva mu marushanwa y’ubwiza yaberaga mu gihugu cy’u Bushinwa.

Nyampinga w’isi, Manushi w’imyaka 20 y’amavuko wiga ibijyanye n’ubuvuzi yakiriwe na Minisitiri w’intebe, Sri Narendra Modi kuwa kane tariki ya 30 Ugushyingo 2017.

Manushi yakiriwe n’uyu muyobozi ari kumwe n’umuryango we.

Yanditse kuri Twitter avuga ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba yakiriwe na Minisitiri w’Intebe.Yagize ati “Ni ibyishimo bikomeye kuri njye kuba nakiriwe na Minisitiri w’intebe w’ubuhinde, Shri.Ntewe ingufu ndetse n’imbaraga n’umugabo nahoze nifuza guhura nawe.”

Nyuma y’uko uyu mukobwa yambitswe ikamba, Minisitiri w’Intebe Sri yanditse kuri Twitter avuga ko bishimiye itsinzi uyu mukobwa yegukanye.Yavuze ko igihugu cy’u Buhinde bishimiye iri kamba uyu mukobwa yegukanye.

Nyampinga w’isi 2017, Manushi ari kumwe n’umuryango we yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Ibiganiro bya Manushi na Ministiri w’intebe byabereye mu muhezo mu mujyi wa Delhi.

Nyuma yo kuganira na Minisitiri w’Intebe, Manushi yavuze ko bagize ibihe byiza n’umuryango we bari kumwe n’uyu munyacyubahiro.Ati “Guhura na Minisitiri w’Intebe ni icyubahiro gikomeye ndetse n’agaciro kuri twe.Ni igisobanura kuri twe ko tuzakomeza gukora ibyiza gusa.”

Manushi Chhillar yabaye umuhindekazi wa gatandatu wegukanye iri rushanwa rya Miss world aho yaje akurikira bagenzi be bazwi cyane mu gukina filime muri Bollywood nka Priyanka Chopra na Aishwarya Rai.

Itsinzi ye yahise ituma igihugu cy’ubuhinde kinganya n’icya Venezuela mugutsindisha abantu benshi mur’iri rushanwa aho buri gihugu kimaze gutsindira ikamba rya miss world inshuro 6 mu myaka 67 iri rushanwa ry’ubwiza rimaze.

Manushi wiga ibijyanye n’ubuvuzi afite indoto yo kuzubaka ibitaro byinshi bidaharanira inyungu mu byaro.

Manushi Chillar mu cyumweru gishize ubwo yageraga Mombai yasanze atererejwe ku mihanda n’urujya n’uruza rw’abaje kumwakira abafite ibyapa bitandukanye ndetse n’abitwaje indabo arinako baririmbira icyarimwe bati:"Manushi Chillar, icyubahiro ku Bahinde bose ku isi".

Ku ya 18 Ugushyingo 2017 mu gihugu cy’u Bushinwa hasojwe amarushanwa y’ubwiza,Miss World 2017 yari amaze ukwezi abakobwa barenga 118 bahatanye aho umuhindekazi Manushi Chhillar yegukanye ikamba rya Miss World 2017.

Ni amarushanwa kandi u Rwanda rwari ruhatanyemo ku nshuro ya kabiri aho Miss Elsa Iradukunda w’imyaka 19 y’amavuko wari uhatanye n’abagenzi be nta gikombe yigeze yegukana kuva iri rushanwa ryatangira cyangwa se ngo aze no muri 40 akanama nkemuramaka gatoramo Nyampinga w’Isi.

Manushi wagizwe Nyampinga w’Isi yagaragiwe na Nyampinga wa Mexique , Andrea Meza wabaye igisonga cya mbere; Nyampinga w’Ubwongereza Stephanie Hill wabaye igisonga cya kabiri.

Manushi asanzwe ari umunyeshuri mu by’ubuvuzi akaba yarasimbuye umunya Puerto Rico Stephanie Del Valle ari nawe wamwambitse iri kamba.

Manushi yageze iwabo yakirwa nk’umwamikazi

Umutekano wari wakajijwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa