skol
fortebet

Umuhanzikazi Marina yahishuye urukundo yakundanye na Yannick Gisagara ahishura n’ubutumwa bwa nyuma buteye agahinda yamwandikiye mbere yuko yitaba Imana

Yanditswe: Monday 19, Aug 2019

Sponsored Ad

Uwavuga ko Marina ari umwe mu bahanzikazi nyarwanda bari kwitwara neza mu muziki muri iyi minsi ntabwo yaba abeshye,kuko ni ari umukobwa w’impano ihambaye kandi ukora ibishoboka byose ku rubyiniro ngo ashimishe abakunzi be.

Sponsored Ad

Marina ni umukobwa utarakunze kuvuga ku bintu bijyanye n’urukundo, dore ko n’abasore bavuzwe mu rukundo nawe bose akenshi yarabihakanaga.

Uyu muhanzikazi yahishuye ko yakundanye na Gisagara Yannick wamenyakanye cyane mu mpera z’umwaka ushize aho yari afite uburwayi bw’impyiko,agakorerwaga n’ubuvugizi ngo ajye kuvuzwa mu gihugu cy’u Buhinde ndetse nyuma bikaza gukunda akajyayo,n’ubwo byaje kurangira yitabye Imana aho yaguye mu Bitaro bya Kanombe.

Marina avuga ko yakundanye na Yannick kuva bakiri bato dore ko ngo banakuranye aho bavuka mu Karere ka Rwamagana.

Ubutumwa bwa nyuma yamwoherereje mbere yuko yitaba Imana,yamubwiraga ko ari kubabara amagufwa y’umubiri wose.

ati" yagiye muri koma (Coma) nko mu ma saa moya,yaravuye muri diyalizi (dialyse) ndabyibuka byari kuwa kabiri, saa Munani na mirongo ine n’itandatu nibwo yavuye kumurongo (online), yanyandikiye ubutumwa bwanyuma saa munani na mirongo ine n’ itanu ambwira ngo amagufwa y’umubiri arumva ari kumurya byahatari. Aha Marina yahise afatwa n’ikiniga kongera kuvuga biramunanira."

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MARINA NYUMA YO KURIRIMBA MURI IWACU MUZIKA FESTVAL:

Ibitekerezo

  • Report ya World Health Organisation yerekana ko abantu hafi ya 10 millions bicwa n’Impyiko buri mwaka.Biteye ubwoba.Cancer nayo ikica abangana gutyo.Naho Cardio-vascular diseases zikica abagera kuli 20 millions buri mwaka.Ariko se mwari muzi ko mu isi izaba paradizo dusoma muli 2 Petero 3:13 indwara n’urupfu bizavaho burundu?Byisomere muli Ibyahishuwe 21:4.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo cyangwa ukajya mu ijuru,tangira ushake imana cyane,ubifatanye n’akazi gasanzwe.Shaka umuntu mubanze mwigane nawe bible,izaguhindura,umenye neza icyo imana igusaba.Ibi tubwiriza abantu yuko isi izaba paradizo,bizaba nta kabuza.It is a matter of time.Imana ikorera kuli Calendar yayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa