skol

Marina yavuze ku bujura bw’indirimbo ’Paje’ akomeje gushinjwa

Yanditswe: Wednesday 10, Dec 2025

featured-image

Ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje gusakazwa amashusho agaragaza ko indirimbo nshya Marina aherutse gusohora yise ’Paje’, ari iyo yaba yaribye umwana w’umuhanzi ukizamuka.

Nyuma y’uko iyi ndirimbo igiye hanze, ku mbuga nkoranyambaga hahise hasohoka amashusho agaragaza ko iyi ndirimbo isa isa neza n’iy’umuhanzi ukizamuka witwa ‘Muda B’.

Abo ku ruhande rwa Marina ntibemeranya n’abavuga ko iyi ndirimbo Marina yayibye, ahubwo bagahamya ko uwo musore ashobora kuba yarayibye Marina akayisubiramo.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Marina yagize ati “None se naba naribye gute indirimbo maranye imyaka igera kuri ine. Njye nayikoze kera nkorana na Passy Kizito kuko twayitangiriye kwa Element.”

Abajijwe uko akeka uyu musore yaba yarabonye iyi ndirimbo, Marina yagize ati “Simbizi rwose, we yatubwiye ko yayikorewe na Element ariko twe twaramubajije atubwira ko atari we rwose ndetse n’uwo musore atamuzi. Dukeka ko yaba yarayibonye kwa kundi uba usangiza abantu indirimbo bikarangira ayibonye akayisubiramo.”

Marina yavuze ko nyuma yo gukorana iyi ndirimbo na Passy Kizito bumvikanye akayimuharira ndetse akajya kuyirangiriza ku wundi mu-prroducer, "nyuma y’imyaka ine ni bwo twayisohoye rero sinzi ko nakwiba indirimbo maranye imyaka ine.

Safi Eric ureberera inyungu za Marina, we yabwiye IGIHE ko ubwo biteguraga gusohora iyi ndirimbo bamenye amakuru ko hari umuhanzi ushaka kuyiyitirira ndetse yari yamaze kuyishyira ku rubuga rwa YouTube.

Ati “Ni amakuru twamenye ndetse twe tumaze igihe tubizi, nyuma yo gusohora iyacu twasibishije iyo yari yashyize hanze kuko ni indirimbo yacu. Erega yaranampamagaye arambwira ngo tugiye kumusohorera indirimbo ngo yayihawe na Element, icyo gihe yansabaga ibihumbi 200 Frw. Nyuma yo kubaza yaba Element na Passy Kizito twasanze batamuzi rwose duhitamo gusohora iyacu.”

Safi Eric yavuze ko uretse iyi ndirimbo, bateganya gusohora n’iyo bakoranye na Passy Kizito muri Mutarama 2026.

Mu mashusho yasangije abakurikira shene ye ya YouTube Muda B yavuze ko yatunguwe no kumva abantu bamubwira ko Marina yamuririmbiye indirimbo ndetse agerageza kumugeraho, undi na we amuhuza n’umujyanama we.

Muda B avuga ko nyuma yo guhura n’umujyanama wa Marina baganiriye akamwemerera ibihumbi 200 Frw ariko aho kuyamuha akaza gutungurwa no kubona bakuye indirimbo ye kuri YouTube nubwo yumvikana nk’udasobanukiwe ibyo bamukoze.

Indirimbo y’uyu musore yamaze gusibwa kuri shene ya YouTube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa