skol
fortebet

Masamba arabarizwa ku mugabane w’i Burayi nyuma yo kwamamaza Kagame

Yanditswe: Wednesday 06, Sep 2017

Sponsored Ad

Amazina yahawe n’ababyeyi ni Butera Alphonse Masamba naho ay’ubuhanzi ni ’Masamba Intore" yamaze kugera ku mugabane w’ i Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi aho yageze ku wa mbere tariki ya 05 Nzeri uyu mwaka.
Uyu muririmbyi w’umunyabigwi ageze muri iki gihugu nyuma yo gufasha Perezida Kagame mu bikorwa by’amatora y’umukuru w’Igihugu yabaye muri Kanama 2017, aho intsinzi yegukanwe na Paul Kagame wa FPR Inkotanyi.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook , Masamba yanditse ati “Abo mu gihugu cy’umwami (...)

Sponsored Ad

Amazina yahawe n’ababyeyi ni Butera Alphonse Masamba naho ay’ubuhanzi ni ’Masamba Intore" yamaze kugera ku mugabane w’ i Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi aho yageze ku wa mbere tariki ya 05 Nzeri uyu mwaka.

Uyu muririmbyi w’umunyabigwi ageze muri iki gihugu nyuma yo gufasha Perezida Kagame mu bikorwa by’amatora y’umukuru w’Igihugu yabaye muri Kanama 2017, aho intsinzi yegukanwe na Paul Kagame wa FPR Inkotanyi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook , Masamba yanditse ati “Abo mu gihugu cy’umwami (belgium)muraho! Umushakamba utagira imbeho mu nda arabasuhuza!.

Amakuru avuga ko uyu muhanzi agiye mu biruhuko ku butumire bw’abafana be aho azamara ibyumweru bibiri aruhuka yishimana n’inshuti n’abafana be baherereye mu Bubiligi, u Bwongereza, u Bufaransa n’u Busuwisi.

Masamba yamamaye cyane kubw’indirimbo gakondo nyarwanda zirata ubwiza bw’umuco. Izo ndirimbo ni nka “Arihe”, “Nzajya inama na nde ?” aho avuga imihango n’imigenzo gakondo by’umuco nyarwanda. Hari izindi zisanzwe azwimo nka “Nyeganyega” zabiciye bigacika mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa