skol
fortebet

Masamba yahagaritse bimwe mu bitaramo nyuma yo guhamagarwa mu bazaherekeza Perezida Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza

Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2017

Sponsored Ad

Masamba Intore yabwiye abatuye mu mijyi ya Dallas na Texas ko atazaboneka mu gitaramo yagomba kuzaririmbamo bitewe n’uko ari umwe mu bahanzi batoranyijwe bagomba guherekeza Perezida Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza biteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatanu w’iki cyumweru.
Amazina yahawe n’ababyeyi ni Butera Alphonse Masamba naho ay’ubuhanzi ni ’Masamba Intore" akaba umuhungu wa Mukarugagi na Sentore Athanase, umusizi w’umuhanga watoje abatari bake mu bahanzi bo mu Rwanda.
Yanditse ku rukuta (...)

Yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook mu masaha ya mugitondo amenyesha abakunzi be batuye I Texas na Dallas ko atazaboneka mu gitaramo.

Yagize ati :”Bakunzi banjye, nshuti z’inganzo yanjye, bafana mwese mutuye Dallas-Texas no munkengero yayo, nagirango mbisegureho nabasaba imbabazi ko igitaramo nari kuzakora tariki 05 Kanama i Dallas kitakibaye kubera ko nzaba ndikumwe n’Intore izirusha intambwe muri campaign y’amatora. Ariko nyuma yaho, nzaza dutarame bitinde ndetse nzanatinda muri America , njye na Canada mu baturanyi banyu maze turare inkera y’intsinzi.”

Yavuze ko yishimiye cyane kuba umwe mu bahanzi bazajya baherekeza Perezida Kagame mu bikorwa by’amatora.Ngo ni amahirwe akomeye abonye yo guhereza ‘Umugaba w’Ikirenga’.

Aho yagize ati :” N’iteka rikomeye, ni amahirwe ngize yo kuba naratoranijwe mu bazaherekeza Rudasumbwa Umugaba w’ikirenga ….Ndi uwanyu,kandi nzahora ndi uwanyu iteka ryose! Muragahorana U Rwanda, ngobyi iduhetse. Kagozi ka bugingo kadateze kuzacika na rimwe!

Masamba yamamaye cyane kubw’indirimbo gakondo nyarwanda zirata ubwiza bw’umuco. Izo ndirimbo ni nka “Arihe”, “Nzajya inama na nde ?” aho avuga imihango n’imigenzo gakondo by’umuco nyarwanda. Hari izindi zisanzwe azwimo nka “Nyeganyega” zabiciye bigacika mu Rwanda.

Masamba yishimiye kwisanga mu bahanzi bazahereza Perezida Kagame mu bikorwa by’amatora

Ibitekerezo

  • Bravooooo
    Intore Massamba !
    de
    Agnes kangabe
    Canada

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa