Matt Kalil agiye kurega uwari umugore we wavuze ko batandukanye kubera ubunini bw’igitsina cye
Yanditswe: Wednesday 07, Jan 2026
Uwahoze ari umukinnyi muri NFL, Matt Kalil, yatangaje ko agiye kurega uwahoze ari umugore we Haley Baylee wavuze ko ingano y’igitsina cye ari yo yatumye urushako rwabo rushyirwaho akadomo.
Uyu mugabo yabanye n’uyu munyamideli imyaka irindwi mbere y’uko batandukana mu 2022.
Kalil w’imyaka 36, yavuze ko agiye kujyana Haley mu rukiko kubera “kumwinjirira mu mabanga” nyuma yo gutangaza ko gatanya yabo yatewe n’ingano y’ubugabo bwe.
Mu kiganiro uyu mugore aheruka gukorana na Marlon Garcia, yavuze ko ingano y’ubugabo bwa Matt Kalil ari “imikebe ibiri ya Coke [Coca-Cola] cyangwa itatu.”
Haley Baylee yongeyeho ko bagerageje uburyo butandukanye burimo kwegera abaganga kuko inshuro zose bateraga akabariro “yasigaraga mu marira.”
Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko Kalil yababajwe cyane n’ibyo uwari umugore we yavugiye ku karubanda ndetse yiteguye kumujyana mu rukiko.
Nyuma yo gutandukana na Haley, Kalil yashakanye n’umunyamideli Kailani Amsus mu 2024.
Uyu mugabo yakiniye Minnesota Vikings kugeza mu 2016, yerekeza muri Carolina Panthers na Houston Texans mbere yo gusezera gukina mu 2019.
Matt Kalil yatangaje ko agiye kurega Haley Baylee wahoze ari umugore we
Haley Baylee yavugiye ku karubanda iby’ingano y’igitsina cy’uwahoze ari umugabo we
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *