skol

Maze guta umutwe kubera umukobwa twahuriye ku murongo wa bus i Kigali. Nkore iki?

Yanditswe: Tuesday 27, Sep 2022

featured-image

Muraho neza basomyi b’ Umuryango? Nitwa Nkomezi, ndi umusore w’ imyaka 28 ntuye i Remera mu mugi wa Kigali, nifuje kubasangiza ibyanjye mbabwira ibyambayeho ntari nzi ko byabaho ku munsi ntari nzi ko ururimi rwanjye rwagobwa nkananirwa no guca amarenga kubera uburanga bw’umukobwa twahuriye ku murongo twese dutegereje bus.

Ubwo hari ku mugoroba umwe saa kumi n’ebyiri, nasohotse mu kazi ngo nerekeze kw’icumbi, uwo mugoroba numvaga mfite akanyamuneza kuko nari mvuye mu kazi, burya uwakoze neza akazi ke agacyura umubyizi aba ahuje ibyishimo n’umuhigi ucyuye umuhiigo mu ruhago mu gihe yasize abwiye ab’imuhira ngo batyaze amenyo barike amazi.

Ngisohoka aho dukorera natambitse hirya gato ngera ku muhanda mugari ndahagarara ntangira kwibaza hagati y’imodoka na moto ikiramvuna amaguru nkagera imuhira, nkora kw’ikofi ndiyumviraa… ako kanya mpitamo kwitegera bus dore ko hari hakiri kare ntakinyirukansa.

Nageze muri gare nkomeza aho imodoka zijya Kimironko ziparika, hari umurongo muremure cyane nanjye nkurikira abandi, abagenzi bo twari benshi twese duhanze amaso aho imodoka zituruka, nari ndi uwa nyuma ku murongo muremure.

Nkiri aho narahindukiye ngo ndebe inyuma yanjye abankurikiye ku murongo, ngihindukira ako kanya nakubise amaso umukobwa wari inyuma yanjye, mu kumuhanga amaso nabaye nkufashwe na rukuruzi nanirwa kugarura amaso.

Muri ako kanya nabaye nkurebye mw’ izuba ryaka, nabaye nkukoze mu muriro w’ inkekwe, uwo munsi nibwo nabonye agaciro k’ umugisha nagize wo kugira amaso yo kubona, rwose kuva nakwitwa njye nibwo bwa mbere nari mbonye umukobwa ufite uburanga butagereranywa.

Nagaruye amaso gusa muri ako kanya umutima wambereye umuturanyi utangira kunkomanga umbwira kongera guhindukira, amaso yanjye nayo yakomeje guhatiriza ashaka kongera kumureba niko gufata umwanya ndahindukira negera ku ruhande gato mwereke umwanya n’ akaboko kanjye ngo atambuke ajye imbere muhe umwanya.

Uwo mwari wasaga ukwe mu baremwe bose yandebye indoro ituje ngiye kumva numva mw’ ijwi rye ryiza arambwiye ati, “Merci”

Yigiye imbere njya inyuma ye, muri ako kanya nibwo nabonye umwanya wo kumwitegereza noneho bya nyabyo, ni ukuri koko Imana irahambaye nabonye igisobanuro cy’ ubwiza buzira inenge bw’uwo mwari mbabwira.

Ndi mu bitugu bye, ku murongo wa bus ntababeshye ntabwo nongeye kwiyitaho ngo menye aho ndi, uwo ndi we naho ngiye, ubwenge bwayobowe n’ amaso nkomeza kwitegereza uwo mwari w’ uburanga n’ ubwitonzi bwinshi.

Nakomeje kurwana n’umutima umwe umbwira kumuvugisha ariko nkomeza kubura aho mpera, ngafunga roho nkabara gatatu ngo muvugishe ariko yacyebuka gato nkaruca nkarumira gusa amaso agakomeza kumuhangaho.

Amasaha yakomeje kwicuma ndetse abagenzi dukomeza kuba benshi imodoka ziba nke gusa kuri njye numvaga iyaba imodoka zaburaga burundu ngakomeza kwibera muri ibyo bikari!

Uko dutera intambwe ni nako nakomezaga kuganzwa rwose kwirarira k’ umusore gutuma arongora inkumi ni kubi nagerageje gushakisha aho mpera ariko biranga ndaganzwa turinda twinjira mu modoka byari bimaze kugera saa tatu z’ ijoro.

Kubw’ amahirwe kuko twari dukurikiranye twicaye ku ntebe imwe y’ inyuma, niho nikije umutima imodoka irahaguruka dufata umuhanda.

Nakomeje gushakisha aho mpera ngo muvugishe ariko nakubura amaso mw’ isura ye nkaganzwa nkaruca nkarumira ni ukuri ntabwo ariko nari nsanzwe niyo mpamvu nubu ndi ahiherereye nibaza niba uwo nabonye ari umuntu kuko hari ubwo nshidikanya.

Twageze aho nagombaga kuviramo gukomanga kw’ idirishya ngo shoferi ahagarare birananira, dukomeza kugenda, ari nako amaso yanjye ahanze uwo mwari wireberaga hirya akagarura amaso gacye najye ndekereje,

Twageze kimironko imodoka irahagarara, abagenzi dutangira kuvamo muri uko kuvamo n’ akavuyo ko muri Gare nacyebutse hirya, ndeba imbere n’ inyuma mbura umwari wanteye kurenga kw’ icumbi, ntangira kuzubara ngwira abantu ku buryo nuyu munsi ntiyumvisha, birangira mbuze irengero rye.

Basomyi b’ umuryango mungire inama kuko ubu maze guta umutwe kubera uwo mukobwa twahuriye ku murongo wa bus, kuva uwo munsi umutima n’ ubwenge ntabwo bikindimo yarabitwaye.

Ubu akazi kugakora ni aha Mana, mporana isura ye mu maso niyo mpumirije ndamubona, bigeze aho nsigaye mfata inzira nkagenda, nkirirwa muri gare aho namubonye ngo wenda nakongera nkamubona, ngatora umurongo ngenda nimuka ntanga umwanya nsubira inyuma ngataha mu modoka ya nyuma.
Ubu sinkibona ibitotsi mpora nicuza impamvu nananiwe kumuvugisha ngo wenda ampe nimero ze cyangwa abe yarandangiye aho atuye, iyaba wenda naramenye aho akorera?

Basomyi b’ umuryango, ko mbona ibintu byose binaniye maze guta umutwe kubera umukobwa twahuriye ku murongo duteze bus? Ndabasabye nkomeje mungire inama, Nkore iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa