Mbappe yaraye yakiriwe nk’umwami muri Cameroon aho se akomoka [AMAFOTO]
Yanditswe: Friday 07, Jul 2023
Rutahizamu w’ikipe ya Paris Saint-Germain n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappe, yakiriwe nk’umwami ubwo yageraga mu gihugu se umubyara avukamo cya Cameroon Nyuma yo kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu birihuko, Kylian Mbappe akomereje ku mugabane wa Afurika mu gihugu cya Cameroon.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo yagezeyo maze yakirwa nk’umwami ku kibuga cy’indege. Yakiriwe n’abaturage benshi aho bamwe bamugendaga inyuma naho abandi bamwifotorezaho nk’uko bigaragara (…)
Rutahizamu w’ikipe ya Paris Saint-Germain n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappe, yakiriwe nk’umwami ubwo yageraga mu gihugu se umubyara avukamo cya Cameroon
Nyuma yo kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu birihuko, Kylian Mbappe akomereje ku mugabane wa Afurika mu gihugu cya Cameroon.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo yagezeyo maze yakirwa nk’umwami ku kibuga cy’indege. Yakiriwe n’abaturage benshi aho bamwe bamugendaga inyuma naho abandi bamwifotorezaho nk’uko bigaragara ku mashusho ari gucaracara ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mukinnyi azamarayo iminsi 3 aho afite gahunda yo guhura n’abayobozi batandukanye bakomeye muri iki gihugu.
Biteganyijwe ko azasura ikigo cy’amashuri giherereye Yaoundé yatanzeho amafaranga kugira ngo kivugururwe mbere yo guhura na Minisitiri w’Intebe wa Cameroon,Joseph Ngute.
Kylian Mbappe kandi azagaragara aconga ruhago mu ikipe yo mu cyiciro cya 2 yitwa Vent d’Etoudi ya Yannick Noah wamamaye ubwo yakigana umukino wa Tennis.
Ni ubwa mbere uyu mukinnyi w’imyaka 24 agiye mu gihugu Se umubyara Wilfrid avukamo. Ubwo yageraga muri Cameroon, bari bari kumwe ndetse ari kumwe na Yannick Noah.
Mbappe akomeje ibiruhuko gusa mu ikipe ye ya Paris Saint-Germain ntabwo ibintu bimeze neza kuko yamaze kubwirwa ko yongera amasezerano y’umwaka 1 cyangwa akagurishwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *